umurimo w`ibwirizabutumwa n`ubuvuzi

Transkript

umurimo w`ibwirizabutumwa n`ubuvuzi
UMURIMO
W’IBWIRIZABUTUMWA
N’UBUVUZI
Gashyantare, 2011
1
IJAMBO RY’IBANZE
Basomyi bene Data dukunda, tunejejwe no kubagezaho iyi nyandiko ngufi
yitwa UMURIMO W’IBWIRIZABUTUMWA N’UBUVUZI. Ikubiyemo ibirebana
n’uko umurimo w’ubutumwa bwiza buheruka uteye, gahunda yabwo n’uko
bwunganira umuntu mu mibereho ye.
Icyaha cyagize ingaruka zikomeye cyane kandi ziteye agahinda ku buzima
bwa mwene muntu. Bityo rero ni ngombwa ngo umuntu wese agire uruhare mu
kwigoboka no kugoboka bagenzi be. Urukundo ukunda abandi rugaragarira
mu byo uhirimbanira kubamarira. “Ubukristo ni uguhishurwa k’urukundo
rwimbitse hagati y’umuntu n’undi…» (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, p.
193)
Iki gitabo murasangamo itandukaniro hagari y’ubuvuzi bwo mu butumwa
bwiza n’ubuvuzi busanzwe n’ubwa ba mwishakirandamu. Harimo indwara
zitandukanye, inkomoko yazo, ibimenyetso n’imiti yazo. Murasangamo kandi
ibiribwa bimwe na bimwe n’akamaro kabyo. Ikindi tutibagiwe gushyiramo, ni
gahunda nziza mu mirire no mu minywere, yadufasha kugira ubuzima bwiza.
Muri ibyo byose ariko, tugomba kwirinda ingorane zakomoka mu kwanga
kumvira ijwi ry’umuburo ritubuza ibitugirira nabi, kandi tukirinda kurenga
urubibi, kuko byadutura mu bwaka n’agakabyo kadutera duhwatagira imbere
ya Yesu. Ni yo mpamvu tutiyibagije gushyiramo kamwe mu kaga gashobora
guterwa n’ubwaka n’agakabyo. Wari uzi ko na byo bishobora gutera z’indwara
zishegesha umubiri wawe!
Tubifurije imyumvire myiza.
2
MENYA UMURIMO WAHAMAGARIWE
Igikenewe ni ukumenya gutandukanya ubutumwa bwiza n'ubuvuzi
busanzwe bukorerwa mu isi. Yesu "arababwira ati 'Mujye mu bihugu byose,
mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza… Kandi ibimenyetso bizagumana
n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi
nshya,…' Abo barasohoka, bigisha bose, Umwami Yesu ari kumwe na bo
abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na bo" (Mariko
16:15, 17, 20)
"Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo
Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n'uwo Mwuka kwizera, undi
agaheshwa n'uwo Mwuka impano yo gukiza indwara,." (1 Korinto 12:8-9).
HARIHO ABAGANGA B'UBWOKO 5
Hari abaganga bakunda kwita aba kizungu (Médecins somatiques):
bakoresha imiti yatunganyirijwe mu nganda (médicaments chimiques),
barabāga, bafite ibitaro bakoreramo, bafite ibyuma bisuzuma n'ibibāga,...
Bamwe muri bo iyo bavura umubiri ntibibuka ko indwara zishobora gukomoka
mu ntekerezo. Si kenshi babuzanya ibitera indwara.
Hari abaganga ba Gihanga (Médecins traditionels): bo bakoresha imiti
ishoboka n'idashoboka, bakagerekaho n'imigenzo n'imitongero n'imiziro y'aba
kera igendanye n'akarere, n'amoko, n'imico y'uwahimbye iyo miti.
Hari abaganga bakora umurimo w'Ibwirizabutumwa n'ubuvuzi (Œuvre
missionnaire médicale). Berekana aho icyaha gihurira n'indwara, uko umubiri
urwaye wonona ubwenge n'ukuntu intekerezo zirimo icyaha zonona umubiri
zikawutera indwara (Médecins psychosomatiques). Babwiriza ubutumwa bwo
gukiza umutima icyaha, bagatanga n'inama zirimo ubumenyi bwo gukiza
indwara bakoresheje Ijambo ry'Imana n'ibyo Imana yageneye umubiri.
Barabwiriza kandi bakavura. Babiherewe ubuntu, na bo batangira ubundi.
(Matayo 10:7-8)
Abavuzi b'abacunnyi (Médecins magiques ; Les spirites): bamwe muri bo
bakoresha ubupfumu (sorcelerie), n'ubucunnyi (magie). Ikibabaje ni uko mu
minsi y'imperuka ubwo bupagani bwihindura nk'ubukristo, ubupfumu
n'ubumago bakabuherekeresha gusenga no kwiyiriza ubusa, bagahinduka
'Médecins spirites'. ".Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati : Mwami, Mwami,
ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe
?" Ni bwo Yesu azabasubiza ati "Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa
nkozi z'ibibi mwe." (Matayo 7:22-23)
Ni benshi bakorera mu rwihisho, bakora ibitangaza, bamenya
ibitamenyekana, n'indwara zisanzwe z'umubiri bakazita uburozi cyangwa
abadayimoni, bagakoresha imiti idasobanutse. "Nuko komeza ibikagiro byawe
3
n'uburozi bwawe uko bungana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ;
ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha. Inama zawe nyinshi
zirakuruhije ; abaraguza ijuru n'abaraguza inyenyeri n'abahanura ukwezi
kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho." (Yesaya
7:12-13)
Magendu: ni ababihinduye umwuga wo kubabeshaho. Ntibazi imiti,
ntibasobanukiwe n’imiterere n’imikorere y’umubiri. Babeshya rubanda
babashakaho inyungu. Bakubita hirya no hino bavura abatarabamenya.
Bongera ibikabyo ku miti yabo.
ICYEREKEZO CY'ABABWIRIZA UBUTUMWA BWIZA KANDI BAVURA
"Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi, kuko byose
bigukorera." (Zaburi 119:91). "...kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi,
ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose. " (Zaburi 67:2-3).
Bafatanya kuvura no kwigisha berekana aho indwara zituruka n’uko zavurwa.
Bahugura abantu mu ruhame, kuko ibyabo biri mu mucyo, ni iby’Imana, kandi
nta nyungu bashaka ku bantu. Insanganyamatsiko yabo ni "Kwirinda kuruta
kwivuza."
Berekana aho indwara zituruka, kuko ziterwa n'impamvu zikurikira :
a) indyo mbi, idashyitse cyangwa ikennye
b) mu myanda yo ku mubiri, mu byokurya, mu mwuka, mu mazi n'imbere mu
ngingo z’umubiri
c) gukora nturuhuke
d) kuruhuka utakoze (ubunebwe)
e) imico mibi
f) inyigisho z'ibinyoma zīzēza abantu ibitangaza ko ubuntu buhagije utagombye
kwirinda cyangwa kwivuza.
Benshi mu barwayi “…birengagije amategeko y’ubuzima mu mirire no mu
minywere, mu myambarire no mu mirimo bakora. Icyaha cyahinduye amasura
na cyo kigira ingaruka zo guca intege umubiri n’intekerezo… Kwaba ari uguta
igihe wigisha abantu gufata Imana nk’umuvuzi ukiza ubumuga, uramutse
utabigishije kuzibukira imibereho yangiriza ubuzima…” (Ministère évangélique,
p. 210). Ni cyo gituma ukimara kwakira abarwayi ukwiriye kubigisha aho
indwara zituruka.
Inyungu 3 umuganga ageza ku barwayi :
1. Kubavura abahaye umuti
2. Kubereka aho indwara zituruka
3. Kubamenyesha neza umuganga mukuru (Yesu)
Mu gitabo La nourriture vivante, p. 14, 18 kivuga ko abaganga benshi banga
kwerekana aho indwara zituruka, kuko imiryango yabo yakena n'amavuriro
4
yabo agafunga imiryango, ndetse n'inganda nyinshi zikabura ibyo zikora.
"Muri uyu murimo wacu ukomeye, umwanya munini kandi ukomeye
ukwiriye guhabwa ingingo yo kwirinda. Buri mukuru w'itorero cyangwa se buri
muganga wese ku giti cye badahamagarira abantu ngo babahugurire ku kaga
ko kutirinda mu mirire no mu minywere, baba babuze icyo basabwa kandi
ntibaba bujuje neza ibyo Imana ibasaba kandi yabashinze." (Témoignages,
vol.2, p. 464).
Ibintu 4 byatuma habaho ikanguka mu matorero:
1. Kubereka ko Yesu ari hafi kugaruka.
2. Kwereka abantu ingaruka mbi zo kutirinda (mu mirire, mu minywere,…)
3. Ukabereka ibiribwa bikangura umubiri bikawukoresha mu buryo Imana
itawugeneye
4. Uruhare rwawe mu kwikiza no gukiza abandi.
"Inshuro nyinshi cyane Imana yanyeretse ko umurimo w'ivugabutumwa
w'ubuvuzi ari umugabane w'ubutumwa bwa marayika wa gatatu, iyo biyobowe
n'umutwe wo mu ijuru bikorera hamwe mu gutegura inzira zo kugaruka kwa
Kristo." (Témoignages, vol.2, p. 614)
"Iyo kuvura bifatanije n'ubutumwa, ni bwo ubutumwa bwiza buba
bushyizwe mu bikorwa. Iyo ubwirije kandi ukavura, uba utanze irarika rivuga
ngo 'Muze byose byiteguwe'." (Témoignages, vol. 2, p.615)
"Amashami yose akwiriye gukorana muri uwo murimo, ntidukwiriye
kwirundurira mu ishami rimwe ngo irindi turireke, ahubwo byose nibikorane.
Mu mirimo ye yose, Yesu yahoraga afatanya kuvuga ubutumwa bwiza no
kuvura." (Témoignages, vol.2, p. 618)
"Satani azashakisha uburyo bwose bwamushobokera ngo atandukanye ibyo
Imana yashatse guhuza. Ariko ntidukwiriye kwirekurira kugwa muri uwo
mutego (ari na wo wo gutandukanya ubuvuzi n'ibwirizabutumwa)".
(Témoignages, vol. 2, p. 619). Kuvura ntubwirize ni umutego, no kubwiriza
ntuvure, ni undi mutego.
"Niba kandi tuniyemeje kubikora tuzirinde tutazishyiraho n'ibyo
tudashobora kwikorera. (Témoignages, vol.2, p. 620) (Urugero: umurwayi ubona
udashoboye, uzirinde kumusondeka, ahubwo uzamusezerere). Mu Bihamya,
vol.1, hatubwira ko abantu atari utunyamaswa tugomba kwigiraho kuvura
(Cobaye –imbeba nini bita ngo ni iz’inzungu).
"Umurimo w'ubuvuzi ukwiriye kuba umugabane umwe mu migabane yindi
yose y'itorero. Umurimo w'ubuvuzi nuramuka ukoreye ukwawo wonyine,
uzamara imbaraga gusa, ariko ntuzagira umusaruro." (Tém., vol. 2, p. 615)
"Ntabwo abaganga bacu ari abacunnyi, abamarayika b'Imana bazarinda
ubwoko bwayo nibakomeza kūzuza inshingano. Ariko abiyumvamo
umudendezo wo kuzerera mu buryo bwisanzuye mu rubuga rwa Satani nta
bwishingizi bafite ko Imana izabarindirayo. Hashobora kuza umukozi
w'igihangange wa Satani ushobora kuvuga cyangwa se gukora ibyo ashobora
byose ngo agere ku mugambi we. Ntacyo bimutwara kwiyita umunyamyuka,
umuvuzi wifashisha imbaraga icengera ikagera mu mubiri imeze
nk'amashanyarazi, cyangwa se umuganga ukoresha guhuha umurwayi
5
cyangwa kumukoraho gusa, ibyo byose abigira kugira ngo yigarurire
abadashikamye mu birindiro byo kwizera kwabo. Asa n'usoma amateka
y'imibereho no gutega amatwi imibabaro n'ingorane zose z'abamusanga. Yigira
nka marayika w'umucyo, kandi aho umwijima w'i Gehinomu uri mu mutima
we. Bene uwo akunda kwigarurira abagore, kuko bahora bashakisha kumva
inama ze. Ababwira ko ibibazo n'ingorane bagira inshuro nyinshi zituruka ku
rushako rubi. Ibi bishobora no kuba ari ukuri, ariko uwo mujyenama babonye
ntashobora kugira icyo ahindura ku ko bameze. Anababwira ko bakeneye
kugirirwa impuhwe n'urukundo, kuko aba afite inyungu abashakaho, akaba
ashyize mu kaga iyo mitima itagiraga amakemwa, akabacakira nk'uko inzoka
icakira akanyoni kagahinda umushyitsi. Vuba cyane bakaba bishyize mu
bubasha bwe. Icyaha, isoni no kurimbuka bikazaba umusaruro w'icyo bakoze."
(Témoignages, vol. 2, p. 62). Benshi bicwa n'amatsiko.
"Umwana wamenyerejwe kuvurirwa ku bacunnyi abadayimoni ntibigera
bamuva iruhande." (Tém., vol. 2, p. 26)
KWIFATA NEZA KU MURIMO WAHAWE
"Mu by'ukuri, umuntu ni we wibera umwanzi ruharwa. Akamenyero kawe
kabi gashobora kumerera nabi urugendo rw'amaraso yawe, kagatuma
yirundanyiriza mu bwonko, maze gutāhūra ibintu kwawe kukononekara.
Ugakunda kwigarurirwa no gutwarwa n'ibyo ubonye, kuko uba utarimenyereje
kwitegeka. " (Pour un bon équilibre..., p. 393)
"Inshingano y'ibanze y'umuganga ni iyo kwigisha umurwayi n'undi muntu
wese w'imbabare uko yakwitwara kugira ngo yirinde indwara. Ushobora kuba
ingirakamaro cyane mu gihe umurikira intekerezo z'abo ushobora kugeraho
bose, ubereka uburyo bwiza bwo kwirinda indwara n'imibabaro, kwangirika
kw'impagarike y'umubiri no gupfa umuntu akenyutse. Nyamara kandi
abadahangayikishijwe no gukora umurimo usaba umuhati w'umubiri
n'uw'ubwenge, bazahitamo kwandikira abarwayi ibiyobyabwenge, maze bitume
impagarike ihura n'imibabaro ikomeye kuruta icyizere cyo gukira cyari kiriho."
"Guhirimbanira kugira akamenyero keza, tubikoranye ubwenge no
kudatezuka, ni ukwigizayo intandaro z'uburwayi utagombye kwitabaza
ibiyobyabwenge bikarishye." "Kuvura ukoresheje ibiyobyabwenge, nk'uko bijya
bikorwa, ni ukwishyiraho umuvumo." (MC, vol. 2, p. 323).
AHO INDWARA ZITURUKA
Kutamenya aho indwara zituruka bituma abaganga bahugira mu kuvura
gusa, maze bagahorana abarwayi badakira. N'abarwayi batazi aho indwara
zabo zituruka, bishimira imiti kuruta kwirinda, maze imibiri yabo igahinduka
urubuga rw'isibaniro ry'indwara z'amoko yose. Nibamenye ko urugingo rurwaye
rwanduza izo rukorana na zo.
" Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo, no gukiranirwa kwabyo.
Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya, bakegera amarembo y'urupfu.
6
Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, akabakiza imibabaro yabo. Akohereza
Ijambo rye akabakiza indwara, akabakiza kwinjira mu mva zabo. Abo bashimire
Uwiteka kugira neza kwe, n'imirimo itangaza yakoreye abantu. " (Zaburi 107:17)
" Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza, ariko imigambi y'inkozi
z'ibibi imba kure. " (Yobu 22:18). " 15Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo
witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo
izakuzaho, ikugereho. 22azaguteza urusogobo n'ubuganga, n'ububyimba bwaka
umuriro, n'icyocyere cyinshi n'amapfa, no kuma n'uruhumbu… 27azaguteza
ibishyute nk'iby'Abanyegiputa no kuzana amagara n'ubuheri n'ibikoko, we
kubivurwa… 28azaguteza ibisazi n'ubuhumyi n'ubuhungete,… 35azaguteza
imikereve ikomeye cyane mu mavi, n'ibishyute bikomeye cyane ku maguru we
kubivurwa… 58-61…Uwiteka azaguteza wowe n'urubyaro rwawe ibyago
by'uburyo butangaza..., n'indwara zikomeye zibabere akarande. Kandi
azaguteza nawe za ndwara zose yateje Abanyegiputa zikagutera ubwoba...
Kandi indwara yose n'icyago cyose bitanditswe mu gitabo cy'aya mategeko, na
byo Uwiteka azabiguteza ageze aho uzarimbukira… " (Gutegeka kwa kabiri
28:15-68)
KINYUNGUNYA (myélome)
Iyi ndwara yavumbuwe n'uwitwa Cahirert. Ni indwara yo mu misokoro
y'amagufwa igira iterambere rihoraho, iguguna igufwa (ronger). Ijya igenda
ikurya n'imbavu, uruti rw'umugongo (colonne vertébrale) n'ihuriro ry'imbavu
mu gatuza (sternum), umutwe –amagufwa y’igihanga (crâne) na sacrum
(iherezo ry’uruti rw’umugongo). Ishobora gutera kugorama igikanka (squelette),
umuntu agahengama, akaboko kakaremara (paralysie). Iraryana cyane, aho
yafashe. Ni cyo gituma uvura cyane cyane aho iryanira. Abaganga mu
kumupima bakoresha radiographie hamwe no gupima amaraso. Niba bibaye
ngombwa, wihutire kumwohereza kuri Laboratoire bamusuzume neza,
atamariye amafaranga ye ku mavuriro adafite ibyuma bihagije byo
kumusuzuma.
Imwe mu mpamvu zituma iyo ndwara ikomeza kwiyongera ni imirire mibi no
guhangayika, bituma habaho ubusumbane n'ubwandure bw'amaraso (V.S. :
vitesse de sédimentation), ugahorana umuriro bitewe n'uko abasirikare
b'umubiri ari bake, umuntu akagira ibyuririzi byo mu maraso. Ni ho
ubusumbane bw'abasirikare n'amaraso biva Iyo amaraso abaye menshi
abasirikare baba bake, ibyo bigatuma ahorana umuriro. Abasirikare nibaba
benshi amaraso akaba make, bituma umuntu arwara ibibyimba, n'ibindi
bitavuzwe aha.
Hirya yo kononekara k'uruti rw'umugongo hiyongeraho: amaraso akennye,
kuribwa n'impyiko, kwihagarika urususirane rw'amaraso, cyangwa uruhondo
kandi umuntu aribwa cyane. Iyi ndwara kandi ikunda gufata cyane abagabo
kuruta abagore. Iyo ndwara yihisha mu mubiri umwaka n'igice, ikabona
kwigaragaza.
7
Ibiyivura :
a) Ibyongera amaraso : imboga rwatsi, imitobe y'amatunda n'iy'imboga, ukajya
ubibisikanya, kimwe mu gitondo ikindi nimugoroba. Imitobe twikoreye igira
umumaro cyane kuruta iyo tugura mu mangazini yarakorewe mu nganda.
Ku baturiye imijyi, uwo mutobe wo mu nganda ntacyo wabamarira ku
bw'isukari ibamo itabona uko ikoreshwa n’umubiri. Nta mirimo isaba
imbaraga z’umubiri bakora. Naho abatuye mu misozi bo irabavura nta
kibazo, kuko iyo sukari baba bari buyikoreshe mu mirimo yabo ya buri
munsi ibatwara imbaraga nyinshi, maze ya sukari igatwikwa cyangwa se
igasohoka.
b) Imbuto bita amande, zijya kumera nk'ubunyobwa (inkaranka). Ziri mu bya
mbere byubaka umutwe. Vuba cyane iyi ndwara izajya ivurwa nka kanseri.
Ni byiza kuburizamo amajyambere yayo, ukavura aharwaye no gukunda
kuharambika ibitambaro birimo amazi. Niba kandi uwo ugiye kuvurisha iyo
miti arwaye diyabete, ntugakoreshe ibirimo isukari. Uburyo bwiza ni ukujya
uhinduranya iyo miti. Si ngombwa kunywa imiti yayo irenze urugero (pas de
doses excessifs). Iyo ndwara ni ikimenyetso cy'uko umuntu yakoresheje
imboga nke.
c) Wahomeraho n'ibumba rivanze n'amazi y'imboga, nka kapusine, kugira ngo
imyunyu ngugu (sels minéraux) iri muri zo niyifatanya n'ibumba bikore
ibikomeye. Uyu muti uvura n'igufwa ryavunitse. Igufwa rikira nyuma y'iminsi
50 kugeza kuri 80.
INDWARA Z'UMUTIMA
UMUVUDUKO UKABIJE W'AMARASO (Hypertension)
Irangwa n'umuvuduko ukabije w'amaraso mu mitsi. Iyi ndwara mu by'ukuri
si iy'umutima nyir'izina, ahubwo bitewe n'uko imitsi y'amaraso n'umutima
bifitanye isano ya bugufi, iyo umutima ukoze nabi bigira ingaruka ku mitsi.
N'imitsi yamererwa nabi, umutima ugakora nabi. Aha rero wavura imitsi kugira
ngo ibone uko ijyana amaraso neza. Irangwa n'umutwe wo mu bikanu n'uwo
mu bihobe by'amaso, injereri zo mu matwi, ibizungera, guta ubwenge bikamara
agahe gato,...
Abarwayi nk'abo ni ukubavurisha ibizibura imitsi, no guhoza ubushyuhe
buri mu byumba by'umutima ukoresheje imbuto, kunywa amazi kenshi mu
gitondo na mbere ya buri gaburo, kugabanya umunyu n'amavuta, cyane cyane
mu byokurya bya nijoro. Ugakoresha amavuta ya elayo cyangwa ay'ibihwagari.
Ukajya ukora siporo kenshi, kandi ukaruhuka bihagije, ugahorana intekerezo
zizi gukura icyiza mu kibi.
UMUVUDUKO UDAHAGIJE W'AMARASO (Hypotension)
Umuvuduko w'amaraso ntugera ku rugero rwifuzwa mu mitsi yayo. Irangwa
no guhorana intege nke, amaraso menshi mu menyo, kwiruhutsa, gukunda
kwibagirwa, kwiheba, amaguru aremereye,…
8
Uyirwaye yafata tungulusumu, amacunga n'igisura, amashaza, ingano,
amavuta ya elayo,... agakunda kubikoresha mu mirire ye. Si ukuvuga kandi ko
agomba kubikoreshereza icyarimwe, ni ukujya ubinyuranya.
PALPITATION
Ni indwara ituma umutima utera uhumbaguriza. Hari uburibwe
bw'umutima buza butunguranye, cyangwa indwara ikaba iya twibanire
(chronique), hakaba ubwo hari indi ndwara bikunda kugendana iterwa
n'agakoko (virus) cyangwa se izindi nyama z'umubiri zirwaye, nka
rubagimpande umwijima na grippe. Twibuke kandi ko bijya bivugwa ko
indwara ziterwa n'udukoko twa virusi zidakira (toutes les maladies virales sont
incurables). Mu zivugwa harimo indwara z'umwijima nka hépatite virale A,
hépatite virale B na hépatite virale C. Zose zifata umwijima. Hari n'icyo bita
virale rénale (agakoko ko mu mpyiko). Ibi bikwiriye kuvurwa n'imiti yo mu
bwoko bwa antibiotiques yica udukoko dutera indwara, kandi ntukoreshe ifite
ubukana bwinshi (antibiotiques forts), kuko byakwangiza aho yinjiye
hagashwanyagurika. Ni na cyo gituma kuhavura neza bisaba kugota aho
yafashe ukoresheje ibiribwa bibisi, bidatetse ; umurwayi akareka amavuta
asanzwe arimo urugimbu, umunyu n'ibinyasukari.
Iyo umuntu akunda kurya amavuta menshi (cyangwa ibinure) bikomoka ku
nyamaswa, n'umunyu mwinshi, bikagwira mu maraso, bituma umuntu akunda
kwikanga. Ari na cyo gituma abakunda kurya fromage bafatwa n'indwara
z'ibikatu zikunda kwica abantu gitunguro.
Zimwe muri izo ni indwara yo kugira amazi mu bihaha (pleurésie), kubyimba
kw'ibihaha, imisonga yo mu gituza, ibyo kubivura bisaba igihe kirekire wirira
ibisanzwe bitagira umunyu wo mu gikoni. Ku bwo kwikingira izo ndwara, ni yo
mpamvu igihe ukirutse grippe ari byiza kuyivuza.
MYOCARDITE
Ni indwara y'umutima ikomoka ku muriro, ukumva wiremereye, ukumva
umusonga, uryana waka nk'imvune, bigatuma bakeka imbasa, gapfura
(diphtérie), grippe, mugiga, inzoka. Mu gihe turinda umutima urugimbu
rukomoka ku nyamazwa, tuba twirinze n'izindi ndwara ziterwa no kurya
inyama, nka toxoplasmose, ishobora gutuma umugabo ahorana umubare
w'intanga nke zidahagije, naho umugore agahora avamo inda bitarenze amezi
atanu.
Umutima ushobora kuribwa bitewe n'ibi :
1) Déqéquilibre hormonal : ni ihindagurika ry'imivuburire y’imisemburo
ngengamubiri
2) Hypothyroïdie : ni intege nke mu mikorere y'imvubura ya tiroyide ikora
irandaga. Uyirwaye ashobora kwibagirwa gukaraba, kuryama akitambika,
9
kurotaguzwa, gucurama mu buriri, gushikagurika, gutabaza. Ibyo byose ni
indwara z'umutima ziba zahungabanije imvubura ya tiroyide. Bishobora no
guterwa kandi n'uko umuntu afite stress (ihangayika) bitewe n'imirimo
myinshi, agakorana ihubi. Ufite icyo kibazo ahora akorana ihubi rimutera
guhora abāmbāza ibyagezweho byose.
3) Uwo munaniro utaha mu mvubura iyobora izindi yitwa ipofize (hypophyse)
igakora birenze urugero (Hyperfonctionnement de l'hypophyse)
4) Bishobora guterwa n'imyakuro imeze nabi cyangwa utubyimba two mu
mutima. Ni cyo gituma umutima ugaburirwa proteyine nyinshi kugira ngo
ukomere. Iyo zibaye nkeya, bituma inyama z'umutima zoroha.
5) Umutima ushobora guterwa n'imirire ikennye cyangwa irimo imyanda.
Impamvu isepfu ikunda gufata ingimbi n'abafite ibibazo, ni uko iyo uhuje
ibitekerezo byinshi muri wowe utabifitiye imyanzuro, biremereza ubwonko,
bigatuma umuvuduko w'amaraso uva ku rugero.
6) Kurwara umutima bishobora guterwa n'ikibyimba cyihishe mu mfuruka
z'umutima, amaraso akennye cyangwa imyanda yihishe mu ngingo zawe.
- Hariho icyo bita tumeur fille : kiba hejuru ya surrénales (hejuru y'impyiko)
- Amazi yo mu mbavu. Iyo umuntu akunda kurya amaronji, bikingira ndwara
y'isepfu, kanseri yo mu maraso, amazi yo mu mutima, bibuza umuntu
kunanirwa cyane.
ISEPFU
Imvubura yitwa ipofize (hypophyse) iyo ikoranye ihubi bitera isepfu, kandi
ibyo bigakunda kuba ku bantu b'igitsina gore, ariko bijyanye n'ikigero
cy'imyaka agezemo (cyane cyane mu bugimbi). Iterwa no kuzamura umwuka,
wagera ku mutemeri w'igifu (cardia) ukagongana n'intango y'umuhogo
(diaphragme –akanyama gashashe gatandukanya inyama zo mu nda n’izo mu
gituza), uwo mubyigano ugatuma habaho kubura uko umwuka utambuka,
ugasepfura.
Umuti :
* gushyira mu kameme igitambaro gitose (gikonje).
* Kunywa igice cy'ikirahuri cy'umutobe wa Seleri, cyangwa uwa persile,
cyangwa tungulusumu. Kimwe muri ibyo ukakivanga n'amazi n'ubuki.
Kubimuha ako kanya, bihindura intekerezo ze akibagirwa ibyo yari arimo.
AHO ICYAHA N'INDWARA BIHURIRA
Yesu yamaraga gukiza abantu, akarushaho kugaragaza uburyo indwara
zifitanye isano n'icyaha. Yabwiraga abo akijije ati " Genda ntukongere gukora
icyaha ",… Muri Matayo 9:1-2 hati " Yikira mu bwato arambuka, agera mu
mudugudu w'iwabo. Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu
abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati 'Mwana wanjye, humura ibyaha
10
byawe urabibabariwe'."
"Hariho isano ya bugufi hagati y'icyaha n'indwara. Nta muganga n'umwe
wamara ukwezi ari gukora uwo murimo atarabibona. Ashobora kutamenya
ibyabaye intekerezo ze na zo zigahugira mu zindi ngingo zinyuranye ku buryo
ubwenge bwe buta intego ntibubyiteho, nyamara aramutse agenzuye abikuye
ku mutima, ntiyabura kumenya ko icyaha n'indwara bifitanye isano ya bugufi,
kuko urwishigishiye arusoma." (Pour un bon équilibre..., vol. 2, p. 423)
"Impamvu zitera indwara zo mu mubiri n'izo mu ntekerezo. -Guhorana
kutanyurwa no guhora ubabaye ni zo mpamvu z'indwara z'umubiri n'izo mu
ntekerezo. Abahora bababajwe n'izo ndwara nta byiringiro bicengera hirya
y'inyegamo, aho ibyo byiringiro ari byo bimeze nk'igitsika umutima bihesha
kwiyumvamo umutekano. " (Pour un bon équilibre mental et spirituel, vol. 2, p.
491)
Ingaruka zo gutegekwa n'inda (ubusambo). -Gutegekwa n'ipfa ni ubusambo.
Kurya ubwoko bw'ibiribwa bwinshi bunyuranye ku igaburo rimwe birahagije
gutera imivurungano mu gifu no kugutera kudacya mu maso… Iyo umuntu
anejeje ipfa ry'umubiri we, akarireka rikishyira rikizana, impagarike yose
irahindana, ikaba imbata y'ipfa rye. " Indwara ziterwa no kuryagagura no
kurenza urugero (kurenza mbiga). Bitera indwara yo gukunda gutakaza
ubushobozi bwo gufata mu mutwe (perte de mémoire). Iyo tugeze ku meza tuba
ibisambo, ibyo bikaba intandaro yo kuzimiza ibitekerezo no kwibagirwa ibyo
wize, kudafata mu mutwe, ukemeza ibintu bimwe kuko ubyibuka ukabivuga
usa n'ukekeranya, ariko intandaro yabyo ari ubusambo.
" Kurya inyama bitera kwandura indwara inshuro cumi. Kuzimenyereza
bihagarika imbaraga z'impagarike, iz'ubwenge n'izo gutunganya. Bitera
akajagari mu mikoranire y'ingingo z'umubiri, bikijimisha intekerezo,
bigakamura inzira z'ubwenge. " (Pour un bon équilibre mental..., vol. 2, 400, 401,
402)
Ingero :
- Gukora amasaha menshi kandi ushonje, bishobora gukenesha amaraso,
bikananiza umwijima n'ubwonko, bigatera indwara.
- Gufatwa ku ngufu bishobora kubuza umuntu amahoro, akarwara. Gushaka
utarageza ku myaka 20 y'amavuko, bisenya imibiri ikiri mitoto n'ubwenge
butarakura, bikazatera ubumuga nyuma. Bishobora gutera indwara nyinshi
zo muri nyababyeyi. Mu gitabo Evangéliser, p. 465 hati "Ubumenyi bw'ukuri
bucukumbura ni ukumenya indwara n'impamvu yazo. Kwiga ibijyanye no
kubaga abantu no gukiza indwara barabyiga cyane kandi babyitayeho cyane,
ariko igituma zidakira ni uko bahindura icyo bita style (uburyo bimeze bityo).
Ubumenyi bwuzuye kandi nyakuri, nk'uko Kristo yabikoraga, nibube
ibwirizabutumwa bwiza bw'ubuvuzi, bizahinduka ikintu cyiza cyihariye kandi
gishya mu maso y'isi (y'abanyabwenge) no mu maso y'amadini yose, ariko
uwo murimo uzafata umwanya wawo ari uko ubwoko bw'Abadivantisiti
bwihariye bumaze kwiyumvisha neza ko ari bo bireba kandi bagacungura
agahe ngo bakabyaze umusaruro"
- "Muri
twe
hariho
abantu
bafite
italanto
nziza
bagahindukira
bakazikoreshereza Satani. None se ni uwuhe muburo nababwira ko bavuga
11
ko basohotse mu mwijima ariko bakaba bakomeje gukora imirimo
nk'iy'ab'umwijima." (T2, p.38-39). " Ariko Eluma w'Umukonikoni (izina rye ni
ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo
atizera"
(Ibyak.13:8).
Ababwirizabutumwa
mvajuru
bazahangana
n'uburiganya bwa Satani ariko bufite amashusho menshi. Umurimo
w'ibwirizabutumwa n'ubuvuzi, uzahangana n'abantu bize, ariko umugabane
munini w'abazawukoma mu nkokora, uzaturuka mu bantu b'injiji, batazi
umubiri, badasobanukiwe neza n'ibyerekeranye n'indwara, batazi
gutandukanya imbaraga y'Imana n'imigenzo y'abantu, batazi gusuzuma,
bigatuma bitiranya indwara, bakavangavanga imiti idahuje n'indwara,
kutamenya ubwiru bw'Ubutumwa bwiza bigatuma babishakamo inyungu
n'icyubahiro.
Ikindi gishobora gutera ibibazo ni ugusama inda y'indaro ukayihisha.
Bitera ingaruka nyinshi kuri nyina no ku mwana atwite, ariko gutwara inda
ufite umugabo n'umutekano nta bwoba ufite, bitera umunezero, amahoro,
ikiruhuko no kugubwa neza ! Bikagira ingaruka nziza z’uko umwana akura
neza mu nda, n'ubuzima bw'umubyeyi bukagubwa neza.
"Nabonye inzandiko nyinshi zimbaza niba ari bibi kujya ku baganga
b'abanyamyuka n'abacunnyi. Sinashotse mbasubiza, kuko nabuze igihe, ariko
noneho cyongera kungarukaho bitewe n'uko abakozi ba Satani barushagaho
kwiyongera kandi ari benshi, kandi n'abantu barushagaho kubagirira
amatsiko, babarangamira." (Témoignages pour l’Eglise, vol.2, p. 57)
"Mu izina rya Kristo, nashakaga kubwira abavuga bose ko ari abigishwa be
nti : mugume mu kwizera mwakiriye mugitangira. Muhunge ikiganiro cyose
cyanduye kitagira akamaro. Aho kugira ngo mwiringire ubupfumu, nimwizere
Imana nzima. Inzira ziyobora Andori na Ekuroni zaravumwe. Abiha kuzerera
mu nzira zabuzanijwe bazasitara bagwe. Imana ishobora gutabara abarengana.
Kuko gukiranuka ari rwo rufatiro rw'intebe yayo. Hari akaga ko kujya kure
y'amabwiriza y'Uwiteka, n'ubwo kaba ari akanya gato. Iyo twikuye mu nzira
yoroheje y'inshingano, ingorane zitagira ingano zidusunikira kure y'inzira
itunganye. Mbere y'uko ugira n'icyo umenya, umushyikirano utagira umumaro
tugirana n'abantu batajya bubaha Imana uzatuyobya." (Témoignages pour
l’Eglise, vol. 2, p.61-62)
"Abo bakozi b'ibyo gukiranirwa baragwiriye. Ingo zabaye imisaka,
ibyubahiro n'agaciro byononekaye n'imitima yashenjaguritse ni byo
bikwirakwiye aho banyura hose. Nyamara isi ntisobanukiwe cyane n'ababikora
kandi ibyitso bya Satani bikomeje kugarika ingogo mu gihe umutware wabyo
anejejwe cyane n'uko kurimbura ari kugeraho." (Témoignages pour l’Eglise, vol.
2, p. 63)
"Abarundukiye mu bupfumu bwa Satani bashobora kwirata ko byabagejeje
ku mahirwe menshi, ariko se ahari ibyo byaba bigaragaje ubwenge
n'ubwishingizi bw'inyifato yabo ? Ese byabahesha kurama ? Ese byabahesha
inyungu y'ako kanya ? Ese ibyo ahari amaherezo byazasibanganya ukuntu
basuzuguye ubushake bw'Imana ? Izo nyungu zose zigaragara ku iherezo
ingororano yazo izaba igihombo kitagaruzwa. Ntidushobora kuritura inkike
Imana yashyiriyeho kurinda ubwoko bwayo imbaraga ya Satani ngo tubure
12
guhanwa." (Témoignages pour l’Eglise, vol; 2, p.63-64)
"Umuntu wese wikunda kandi akikubiraho azatandukana n'ubwoko
bw'Imana. Satani ati : nitunyurira ku bafite ishusho yo kwera bagahakana
imbaraga zako tuzafata bagenzi babo bitworoheye." (Tém. aux pasteurs, p.363).
"Aho ku rugamba nzaba mpafite abakozi banjye bazajya bavanga ibinyoma
n'ukuri guke, mu materaniro nzahorana abantu bazahora ari aba mbere mu
gushidikanya imiburo y'ukuri Imana yoherereje abayo. Azabuza abantu kwiga
ubucakura bwe, ahubwo bige ibindi. Azabatera kwirengagiza imiburo yabahaye
ngo bayihe agaciro gake amaherezo bizatuma bisanga mu mirongo y'aba
Satani. Bazasuzugura Ijambo ry'Imana maze Imana ibareke ibakureho
imbabazi zayo bitewe n'uko itabyihanganira. Mureke dutere imitima
guhugirana hamwe n'amacakubiri, bizababyarira: kunegurana, amazimwe,
umwiryane, kwikubiraho, inzangano, gusubiranamo, kunēngana." (Idem, p.
363)
Igihe dukorera Imana, tugomba kumenya ko yemera ibyo twakoze iyo
twakoze nk'uko ishaka. Tugomba kumenya ko udakorera Imana agomba
kubizira. Uyikorera nk'uko idashaka, na we ashobora kubizira. Icyitegererezo ni
Sawuli wanze kumvira Imana yamusanze inyuriye muri Samweli. "Samweli
aramusubiza ati 'Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo
kuruta uko yakwishimira umwumviye ? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi
kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurume y'intama. Kuko ubugome busa
n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo
na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma'. "
(1 Samweli 15:22)
"Yibagiwe ko Imana idashobora kwemera kumvira kw'igice, n'inzitwazo izo
ari zo zose n'ubwo zaba zisa n'izumvikana. Uwiteka ntaha abantu
uburenganzira bwo kwigira uko bashaka mu birebana na gahunda zabo. Yari
yarabwiye Abisirayeli iti 'Ntimuzakore ibihwanye n'ibyo dukorera ino muri iki
gihe, aho umuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza. Witondere, wumvire aya
magambo ngutegeka yose, kugira ngo wowe n'urubyaro rwawe ruzagukurikira
kugeza iteka, muzaheshwe ibyiza no gukora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko
ari byiza bitunganye'. (Gutegeka kwa kabiri 12 :8, 28). Igihe bibaye ngombwa ko
dufata imyanzuro, ntitugomba guteganya ingaruka zizatuzaho, ahubwo ibiri
amambu tuba tugomba kureba ko ibyo dukoze bihwanye n'ubushake
bw'Imana. Kuko : 'Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni
inzira z'urupfu' (Imigani 14:12). "
" .Ubwo yihaga uburenganzira bwo gupfobya itegeko yahawe n'Imana
irinyujije ku muhanuzi, yari acanye isano n'igitekerezo kizima kandi yari
anyuranyije n'ibyo umutima we umwemeza. Ubwo buhumyi bukomeye cyane
bufitanye isano n'ubupfumu. Sawuli yari yarakoresheje ishyaka ryinshi
arimbura ibigirwamana n'ubumago (magie). Nyamara mu gihe yasuzuguraga
gahunda y'Imana, yari ahumekewemo na Satani abaye kimwe n'abacunnyi.
Acyashwe kandi abujijwe, yarivumbuye agerekaho gushinga ijosi. Nta kundi
yari gutuka Umwuka w'Imana birenze gukora bene ibyo. " (Patriarches et
Prophètes, p. 620, 621).
13
INAMA KU NDWARA ZIMWE NA ZIMWE
Bitewe n'uko ku isi hari indwara nyinshi ziterwa n'amajyambere, ndetse
zimwe zikaba zikunda kumenyekana impitagihe, zimwe zikaburirwa imiti,
iziyibonye zikarushya gukira, ni yo mpamvu Imana yagennye gahunda yo
gusubiza abantu ku byaremwe, byinshi muri byo bikavura neza ari uko
bikoreshejwe bitabanje kunyuzwa mu nganda, gutekwa ku muriro,... Hari
n’indwara zivurwa n'abatazi impamvu yaziteye.
INDWARA Y'UMUTWE
Tubwirwa ko indwara y'umutwe iri mu rutonde rw'indwara z'amajyambere.
Ishobora guterwa na gahunda nke y'imikorere y'ingingo cyangwa kutagira
imitsi ihagije mu mubiri, maze bigatuma amaraso atagera aho yari akwiriye
kugera. Ushobora no guterwa n'indwara yitwa arthrose cervicale. Ni
ukononekara kw'imisokoro n'utunyama tuba hagati y'utugufwa tw'uruti
rw'umugongo. Iyo kavuye mu mwanya wako kakegera akandi, bituma habaho
gahunda nke y'imikoranire y'aho kari gashinzwe gukora mu ngingo z'umubiri.
Buri kagufwa kagiye gashamikirwaho n'imitsi yumva ikora mu migabane
inyuranye y'umubiri. (La nourriture et votre santé, p. 336)
Indwara y'umutwe ishobora guterwa na mugiga (affection méningeux). Iyo
ndwara kandi ishobora guterwa n'ibiribwa birimo imyanda, no gukoresha imiti
myinshi yo kwa muganga (médicaments chimiques), abandi bakabiterwa
n'ibibyimba byo mu mutwe. Hariho n'umutwe uterwa n'umutima, biturutse ku
mitsi yawo idakorana neza. Nta miti isinziriza yo kwa muganga ishobora gukiza
umutwe. Igihe igiteye iyi ndwara kitaramenyekana, nibamuvurishe imiti ivura
indwara nyinshi kandi nta ngaruka isigiye umuntu (médicaments polyvalents).
Iyo miti ni nk'iyi:
- Imboga rwatsi (légumes) : ibyokurya bikomoka ku bimera, ariko birimo
umunyu muke, ni umwe mu miti myiza y'indwara z'umutwe.
- Gukandagiza amaguru mu mazi arengeye neza ibirenge (bain des pieds)
- Gukandagira mu mazi akonje no gushyiramo amaboko
Impagarike y'umuntu ni umubumbe ugizwe n'ibintu bitatu bikorana :
- les corporelles : ibinyamubiri
- les mentales : iby'intekerezo
- les spirituelles : iby'Umwuka
Ni cyo gituma ubuzima bwuzuye butavangiwe, bugizwe n'ubuzima bwuzuye
bw'umubiri, intekerezo n'iby'umwuka bitunganye. Imikorere myiza y'umubiri
n'iy'intekerezo n'imibereho myiza yo kubana n'abandi. Umuntu ubanye neza
n'Imana mu Byanditswe, anyuzwe, akabana n'abandi neza mu mico no
kubagoboka, akagirira amahoro mu mutima utamuciraho iteka, uwo ni umuti
ukomeye. Iyo bibuze, mu bwenge hazamo akajagari, indwara na zo
zigakurikiraho.
Intekerezo zitaguwe neza iyo zikubitanye n'umubiri ufite amaraso make,
n'umutima utazi kwiyumvisha no kwihangana, ni zo nkomoko y'indwara
14
zimwe:
 Izifata mu myanya inoza ibyokurya : ibisebe byo mu gifu, impatwe,
agasabo k'indurwe gakora nabi, ibisebe byo mu mara mato n'izo ku
iherezo ry'urura runini (rectum). Izo zose zishobora guterwa n'intekerezo,
ishyari, no guhora umuntu ahangayitse.
 Izifata imyanya y'ubuhumekero : ubuhwima (asthme), akayi, kuziba
amazuru, sinizite (sinusite allergique). Zikomoka mu ntimba, ubwihebe
n'impagarara mu ntekerezo.
 Izifata mu mutima : amahoro make yo mu bwenge yatera umuvuduko
w'amaraso urenze urugero, gukomera kw'imitsi y'imijyana mu mutima
(angine de poitrine), ikunda gufata abanyamwete mwinshi bakorana
ihubi, bahora babona igihe cyabacitse.
 Izifata mu myanya ibyara n'iyo kwihagarika : iyo ubwonko bwanze
umuntu, n'umubiri ntumukenera. Ibyo bikaba intandaro y'indwara bita
vaginisme, irangwa no gusohora amashyira menshi mu gitsina
cy'umugore, kwishimagura mu gitsina, kwihagarika akaribwa. Ibyo kandi
bishobora no guterwa no kubura vitamini A cyangwa kurwara itandamyi,
kimwe n'izindi ndwara z'ibyuririzi.
 Troubles menstruelles : imihango itagira gahunda, kwihagarika inshuro
nyinshi nijoro.
 Gukora nabi no kudakorana kw'ingingo zigira uruhare mu mibonano
y'abashakanye (disfonctionnement sexuel): bituma umugore abura
amazi avuburwa igihe cy'imibonano, bikamutera za fundiguruka mu
myanya ye y'igitsina. Izi zose ushobora no kuziterwa n'akajagari ko mu
bwenge. Abagabo na bo bikababuza ubushake no kuremwa k'umujago
wivanga n'intanga (sperme)
 Impagarara zishobora kubuza imvubura gukora neza. Imvubura
zivurwa no gufata neza ingingo zawe, bityo zikakuremera imisemburo
ngengamubiri (hormones), iyo misemburo na yo igahindukira igakoresha
neza ingingo zose, bitewe n'uko zishimiye ikiruhuko cyiza wahaye ingingo
zawe. Zitabibona zikarwara indwara nyinshi.
 Uruhu: ubugora, uruhara, ibihushi, kwishimagura
 Bitera kandi indwara zo mu ngingo : nk'umugongo, guhagarara
bikanga, ibibyimba byo mu nda,… Byanaterwa n'amahoro make yo mu
ntekerezo n'agahinda.
 Rubagimpande n'impyiko: kubivurisha amazi ashyushye + indimu +
ubuki, iminsi 9 ikurikiranye. Ibi bikavura umutima, amara, igifu,
intandamyi,…
 Kwishimagura no gusohora amazi mu gitsina : gutogotesha imbatabata
n'igisura, ukabireka bikaba akazuyazi. Kubyicaramo iminota 10, inshuro
eshatu mu cyumweru, ukarangiza ukwezi. Izi ndwara bishobora no
guterwa no kunywa amazi make, ugakora cyane, kwiyuhagira inshuro
nkeya, kurya ibishyimbo kenshi no kuba mu karere k'imbeho,. (La Santé
par la nature, p. 234, 336).
15
IGICURI
Ni indwara imaze gihe kirekire ku isi. Irimo amoko arenga 10. Ifata mu
buryo bunyuranye. Itera ubwoba abayirwaye n'abayirwaje. Ishobora guterwa
n’imisokoro mike, gukunda kurya inyotse, kudakoresha imboga bihagije, kurya
inyama, cyane cyane izipfushije, izishwe nabi n’inyarugimbu rwinshi.
Hari n'indwara zisa n'igicuri ariko atari cyo. Nko kwikubita hasi bitewe
n'ibibyimba byo mu mutwe cyangwa mu bwonko, ihungabana ry'imitsi ishinzwe
itumanaho mu mubiri. Hari n'abavukana iyo ngorane, inda zabo zaratwawe mu
gihe kibi.
Imwe mu miti n’inkingo kuri iyi ndwara :
a) Onyo + indimu + ubuki + amavuta y'ibihwagari. Ku igaburyo ry'amanywa,
kane mu cyumweru.
b) Ibiyiko bitanu (5) by'ingano zinitse, nimugoroba, hagati y'iminsi 10 na 20.
c) Umutobe w'imboga rwatsi, ibirahuri 3 ku munsi, gatatu mu cyumweru,
ukwezi.
d) Ku batarya inyama, igikoma cy'uburo kirimo Blue Band (Margarine)
kirayivura.
e) Homera ibumba ritukura ryinshi ku ruti rw'umugongo kugeza mu irugu,
kabiri ku munsi, iminsi 10.
INDWARA Z'UMWIJIMA
Ni indwara imeze nabi muri iki gihe. Ishobora guterwa n'ubwihebe,
umunaniro, guhangayika, gukora byinshi kandi ushonje, kurya umunyu
mwinshi, amavuta ya buri gihe, fromage, inzoga, indyo ikennye kuri vitamini A,
isukari ndengarugero,…
a) Imiti: onyo + indimu + ubuki + amavuta y'ibihwagari cyangwa elayo. Ni
umuti kabuhariwe wazo. Uyu muti uvura kandi ibibyimba, amaso, diyabete,
indwara z'umugongo, inda zivamo, nyababyeyi ifite ibibazo. Bikoreshe iminsi
3 mu cyumweru.
b) Imbuto zifasha umwijima urwaye ni : inzabibu, imineke, inkeri, amaronji,
indimu,…
c) Mu binyamisogwe harimo amashaza, imitonore y'ibishyimbo na soya.
d) Ikindi gikenewe ni ukuruhuka bihagije
e) Gukunda kwiyuhagira kenshi, ndetse no kwicara mu mazi y'akazuyazi
f) Kugira amasaha adahindagurika yo kurya
g) Guhora ufite indyo ifite inyubakamubiri (protéines) ziri ku rugero rwiza
16
AKAMARO K'IBIMERA
IKIRAYI (La santé par les plantes, p. 309)
N'ubwo ikirayi ari ikiribwa tumenyereye, gikungahaye kuri byinshi: umunyu
w'ubutare (fer) wongera amaraso, na potasiyumu ituma amaraso avura vuba.
Gifite n'umunyu wa kalisiyumu ikingira rubagimpande. Gifite proteyine na
vitamini bituma kinogeka neza mu nda. Gifite imbaraga zikiza zirenze urugero.
Dogiteri Silvio Roshi Sachet aratubwira ati : gufata ikirayi kinini,
kugikamuramo umutobe, kuwuvanga n'ubuki. Ibyo bivura kuziba kw'amara,
kwituma uribwa, kuribwa mu nda, kuva amaraso mu menyo, impatwe,
rubagimpande, indwara ya goutte, kuribwa mu gifu, kugonga kw'amara,
indurwe nyinshi mu gifu (ari na yo itera ikirungurira), impiswi, ibisebe byo mu
mara.
- Wagikoresha ugisiga aho uryaryatwa
- Wagisiga kandi ku bushye
- Igihe wishimagura, na bwo gisigeho
- Wagisiga ahantu hagurumana ku mubiri.
Amababi y'ikirayi uyatetse mu mazi, iminota 10 ukayaminina neza
ukayicaramo ari akazuyazi, avura indwara ya karizo (hémorroïdes). Niba ari ifu
y'amababi, ni akayiko gato muri litiro y'amazi. Iyo uyicayemo kandi bivura
intandamyi zituma hasohoka amashyira, cyangwa ku mubiri uri
kubyimbagirana. Fata ikirayi kinini, gikekagure cyangwa ukirape (raper). Mu
by'ukuri, ikivura mu kirayi ni:
- Solanine: amakakama afite urushyambashyamba, rwa rundi rutuma
gisharira
- Pectine
- Acides Aminés hamwe n'umurenda wa albumine, zombi ni inyubakamubiri
zikibamo.
Ikirayi kinini giketswe (coupée ou rappée), muri litiro y'amazi, ushyiremo
ubuki. Kunywa ikirahuri kinini, gatatu mu munsi (mu gitondo, ku manywa na
nimugoroba). Ushatse kandi wakamuriramo indimu.
INDIMU (citron)
Ivura ikizungera, guta umutwe, igifu, rubagimpande, ikura imyuka mu mara
no mu gifu, ivura impiswi, itera umutima gukora neza, ivura imitsi
(artériosclérose), ikavura igituntu, kanseri, macinya, kolera, rubagimpande
ikavurwa n'umutobe wayo cyane. Indimu ivura urusobe rw'indwara ziterwa no
kubura vitamini C mu mubiri (scorbut), imitsi ikanyaraye.
rubagimpande, fata indimu, uyikekemo utuziga duto duto, gukuramo
imbuto, guteka ku muriro muke. Indimu 2 mu gice cya litiro y'amazi,
ugashyiramo ubuki, ukajya unywaho ugiye kuryama, igice cya litiro (½), iminsi
2 ikurikiranye. Nuzirangiza ufate indimu 3 mu mazi y'igice cya litiro,
uzikoreshe iminsi 3 ugiye kuryama, nyuma indimu 4 mu minsi 4, nyuma
indimu 5 mu minsi 5, nyuma indimu 6 mu minsi 6, hanyuma indimu 7 mu
17
minsi 7, kugeza ku minsi 8 ukoresha indimu 8, bitewe n'uko iba yarakuzahaje.
ndwara y'impiswi, ni ugukeka indimu, utuziga n'ubundi, ugateka mu mazi
angana n'ikirahuri, kubirekera hamwe iminota 10, kuvangamo ubuki, kunywa
icyo kirahuri, kabiri ku munsi.
nkorora: Wotse indimu mu ziko, gushyiramo ubuki ibiyiko 2. Gukoroga neza
ukanywa umira duke duke kugeza ubwo umara uwo muti. Ni ukuwukoresha
nijoro, ni bwo buryo bwiza bwo kuvura inkorora.
grippe, ni ugukoresha ikiyiko cy'umutobe w'indimu mu kirahuri kinini
cy'amazi ashyushye. Kunywa igice cy'ikirahuri (½ verre) ugiye kuryama.
ndutsi z'abana, ni uguteka mante, gufataho akayiko gato k'ifu (niba ari ifu
yayo) ukavangamo ibitonyanga 20 by'indimu, ukabitogotesha mu mazi y'igice
cy'icupa. Kunywa akayiko gato, ukamuha agiye konka, ukajya usuka ku ibere
buhoro buhoro.
ndwara z'amaso, ni uguteka amazi iminota 5, kuvangamo umutobe
w'indimu 1 warangiza ugakaraba ayo mazi mu maso. Undi muti w'amaso ni
ugusekura imboga za epinari, gushyiramo amazi ugakamura. Kunywa igice (½)
cy'ikirahuri, kabiri ku munsi. Ibyo bivura amaso y'uburyo bwose : atukura,
atareba neza, arimo udusebe, asharira, aryana, …
arimo yakamuriwemo indimu iyo uyogesheje mu kanwa, bivura ibibazo
byose byo mu menyo, mu kanwa, amaraso ava mu menyo, ibinyigishi
(inshinya) n'udusebe two mu kanwa.
isepfu, ni ibitonyanga bike by'indimu ukabishyira mu buki cyangwa
ikinyagu, ukajundika, isepfu iragenda. Cyangwa ikiyiko kimwe cy'umutobe
w'indimu, kuvanga n'ubuki, bihita bishira, byananirana umurwayi akanywa.
GAHUNDA NZIZA YO KURYA NO KUNYWA
IBINYOBWA NK’ICYAYI
Lundi (Ku wa 2 wa Sabato): amazi arimo ubuki n’indimu
Mardi (Ku wa 3 wa Sabato): amazi ya time
Mercredi
(Ku wa 4): umutobe w’umwimerere w’amatunda (jus naturel de
fruits)
Jeudi (Ku wa 5 wa Sabato)
: amazi ya romarin (ni yo bita mudarasini)
Vendredi
(Ku wa 6): amazi ya menthe
Samedi (Ku Isabato): amababi y’avoka
GAHUNDA YO KUNYWA AMAZI
Kuri buri muntu :
600ml mu gitondo
600ml ku manywa (11h00’)
600ml nimugoroba (17h00’)
18
Ni byiza kunywa hasigaye iminota nibura 30 ngo urye, kuko bisaba iminota
30-45 ngo amazi abe ashize mu gifu, kandi si byiza kurya akirimo, kuko
imisemburo yacyo iba igifunguye cyane (sucs gastriques dilués), nta mbaraga
zihagije zo kunoza ibyokurya iyo misemburo iba ifite).
Igihe unywa ibinyobwa bitari amazi, ugomba kunywa agace k’ikirahuri, na ko
ukakanywa mbere yo kurya.
Si byiza kunywa uri kurya, kuko byongera amazi menshi mu byokurya, no
mu misemburo y’igifu, bikarushya igifu mu igogora. Kuri benshi, ni yo
ntandaro y’umubyibuho urenze urugero, cyane cyane uhereye ku kubyibuha
inda.
Kunywa ibikonje cyane (nk’ibivuye muri frigo), ni ugukereza no kurushya
impyiko. Binaniza cyane imvubura bita tiroyide (glande thyroïde).
IBINYAMPEKE (CÉRÉALES)
Lundi (Ku wa 2 w’Isabato): umutsima w’ingano
Mardi: pain complet (umukati wuzuye)
Mercredi
(Ku wa 4 wa Sabato): umutsima w’uburo + amasaka
Jeudi (Ku wa 5 wa Sabato)
: umuceri
Vendredi
(Ku wa 6): macaronis
Samedi (Ku Isabato): umutsima w’imvange y’ingano n’ibigori.
Aba ari akarusho, iyo ubiriye nk’uko Imana yabiremye. Bishyingiranwa neza
n’ibinyamisogwe, n’imboga. Ikinejeje kurutaho, ingano hamwe n’imbuto (fruits)
bituma ubwonko bw’umuntu buhorana itoto no kubanguka mu gutanga
ibisubizo.
Ibinyampeke bishinzwe gukoresha neza ubwonko n’imitsi yumva. Ni yo
mpamvu atari byiza ko bwira umuntu adakoresheje ibinyampeke mu byo yariye
uwo munsi.
Bikungahaye mu mavitamini menshi ya B, cyane cyane B1, B2, B6,
zishinzwe gutuma ubwonko bw’umuntu bwibuka kandi bugahora ku gihe.
Bikwiriye gufata umwanya munini mu mirire y’umuryango.
Ababirya nk’uko Imana yabiremye (bitagomye kunogerezwa mu nganda),
ntibarwara indwara z’ubwonko, iz’amara, iz’umutima, n’izindi; kandi imvubura
(glandes) z’abakunda kubirya zikora neza.
Bimwe muri ibyo bifite umumaro wihariye:
*zitera ubushobozi (facultés) gukura neza.
*atera gushobora imibare, impengeri zayo zivura impyiko, n'ibindi
*butera kujijuka, bwongera amaraso,
*bitera umunezero no kwibuka, ariko biherekezwa n’ibishyimbo, kuko bikunda
gukenera acide aminé yitwa lisine
*utera ubushashatsi, n’ibindi.
Uyu ni umumaro bifitiye ubwonko, ariko bikora n’ibindi byinshi mu mubiri.
19
IBINYAMISOGWE (LEGUMINEUSES)
Ni byiza kubirya kuri gahunda ikurikira:
Lundi : ibishyimbo byumye
Mardi : amashaza y’urunyogwe
Mercredi : umutonore w’ibishyimbo
Jeudi : amashaza yumye
Akamaro k’ibi binyamisogwe, n’ibindi byinshi tutari twabona ino iwacu, ni
uko bikungahaye mu nyubakamubiri. Bimwe muri byo bikingira indwara
z’umwijima, bigafasha umutima gutera neza, bikarinda imyuna n’indwara
y’ikizungera. Nyamara bibarirwa mu byokurya bisabwa kuribwa ari bike. Iyo
biriwe ari byinshi kandi kenshi, bikamura umunyu ngugu wa kalisiyumu.
Ababirya cyane bakunda kurwara rubagimpande, impyiko, no kutareba neza.
Akamaro k’umutonore w’ibishyimbo:
 umwijima
 imitsi yumva
 amaraso
 indwara z’ibyuririzi
 umubyibuho w’ikirenga
 kwituma impatwe
 byiza ku banyadiyabete
 imisenyi yo mu mpyiko
 indwara yo kwihagarika uribwa
 abariye indyo ituzuye
 abaguye agacuho
 abasirikare b’umubiri
Ibinyamisogwe ni indyo ikenewe muri buri muryango no kuri buri muntu,
kuko buri munsi imirimo twakoze ituma dusazisha ingirabuzima fatizo
(cellules), bityo tukaba dukeneye protéines n’imyunyu ngugu bya buri munsi.
Iyo bibuze, wiyumvamo umunaniro udasobanutse n’umunezero muke. Izo
ngingo zasaza ubusabusa zikananirwa umurimo wazo.
IMBOGA (LEGUMES)
Ingengabihe yo kurya imboga:
Lundi
:
Mardi
:
Mercredi
Jeudi
:
Vendredi
Samedi :
Karoti na choux-fleurs
onyo na dodo
: tungulusumu na persil
epinari na puwaro (poirreaux)
: intoryi n’imiteja
amashu n’inyanya (tomates)
20
Imboga zikungahaye muri chlorophyle. Zoza kandi zigakomeza amaraso no
kuyongera, zongera abasirikari b’umubiri, zikomeza amagufwa.
Bitewe n’uko ari zo zongera imisokoro, ni imiti kabuhariwe y’amaso.
Abatazirya bihagije bakunda gufatwa n’indwara zinyuranye, cyane cyane
iz’amaso, ibizungera, iz’amagufwa, iz’uruhu.
Zitekwa buhoro ntizitinde cyane ku muriro. Kuziteka nta mazi ni akarusho.
Zigira proteyine nke bigatuma zihongerwa amavuta.
Guteka uzipfundikiye neza umwuka wazo ntuhite, bituma zigumana ibara
ryazo n’intungamubiri zizirimo.
Umuntu akeneye ibiyiko bitari munsi ya bine (4) ku munsi.
Ni byiza kuzirya ku igaburo ry’amanywa, kuko zikungahaye, zitinda
kunogerezwa n’imyanya inoza ibyokurya.
Zishobora kuribwa ari mbisi. Icyo gihe zigomba kozwa neza kandi ntizitinzwe
mu mazi. Ni ngombwa na none kuzoza batarazikata kugira ngo amakakama
yazo, ari bwo butunzi bwazo adatwarwa n’amazi. Amazi azoza agomba kuba ari
meza kuko aheramo (zirayanyunyuza).
Si byiza kuzanika ku zuba, kuko vitamini A na C zishobora gukamukamo.
Iyo zirīwe ari mbisi, zishobora gukatakatwa, kuzirapa (râper) cyangwa
ukanywa imitobe yazo.
Amazi yatekeshejwe imboga ntamenwa, ahubwo ashyirwa mu masosi, kuko
ari mo intungamubiri nyinshi zibera.
Si byiza gukoresha salade z’amoko menshi mu mwanya umwe, kuko hariho
imboga zifite ubushobozi buganza ubw’izindi, maze izinganya zigahangana. Ni
yo mpamvu habaho ingengabihe yo kuzirya.
IMBUTO (FRUITS)
Nta kiribwa na kimwe gishobora gusimbura imbuto (fruits), kuko zifite
akamaro.
Ni ingabo y’ubuzima, ni ibiribwa bikiza mu buryo bwahuranije (curatifs),
bihembura intungamubiri mu mubiri w’umuntu (revitalisants), zongera
imyunyu ngugu.
Ni byo byokurya biruhura imyanya inoza ibyokurya.
Zikaribwa nijoro, kugira ngo uruhuke neza kandi utuje, kuko ibyokurya
birimo amavuta nijoro bibuza ubwonko n’umubiri kuruhuka neza.
Ingengabihe yo kuzirya :
Lundi (Ku wa 2 w’Isabato): imineke 2/3
Mardi (Ku wa 3 wa Sabato): avoka 1 (igice niba ari nini) + inanasi
Mercredi
(Ku wa 4 wa Sabato): pomme 1 + imbuhu 10
Jeudi (Ku wa 5 wa Sabato)
: amaronji 2 + marakuja
Vendredi (Ku wa 6 w’Isabato): ibinyomoro 2
Samedi (Isabato): inzabibu (raisins), ibiyiko 2
Imbuto zikwiriye kuribwa mu gitondo, maze ugatangira imirimo yawe
ubwonko butari gusererezwa n’inzara cyangwa amavuta.
Zikaribwa nijoro, kugira ngo uruhuke neza kandi utuje, kuko ibyokurya
birimo amavuta nijoro bibuza ubwonko n’umubiri kuruhuka neza.
21
IBINYAMAVUTA (OLÉAGINEUX)
Lundi
:
Mardi
:
Mercredi
Jeudi
:
Vendredi
Samedi :
ubunyobwa (arachides)
soya
: ibihwagari (tournesol)
sezame
: noix de cajou
amande
Ibinyamavuta biryoshya ibyokurya, bitera ubushyuhe, bikingira indwara
z’ibyuririzi, nyamara ni byo byokurya bigomba kuribwa ari bike mu buzima.
N. B. :
Ku munsi wa Dimanche:
Kwiririrwa imbuto, waziriye mu gitondo, na nimugoroba ukazirarira.
Ushobora kuvanga amoko ane. Ukaba wakongeraho isosi y’amashaza na soya.
Impamvu ni uko ubuzima bwa kino gihe buvunanye. Ku babona ikiruhuko
giheruka icyumweru, bagomba no kuruhura ubwonko bwabo babuha
ibyokurya bitabuvunnye kandi bibugirira akamaro.
Gufata umunsi wo kwiririrwa imbuto bitera kwibuka, kugira gahunda,
umwete, no gucungura igihe.
Ubutunzi Imana itwifuriza ku isi ni ubwenge buzima, umubiri muzima
n’imico myiza mu maso y’Imana n’abantu.
«...Kwigisha kw’abanyabwenge ni yo soko y’ubugingo, gutuma umuntu ava
mu mitego y’urupfu. Kumenya gutunganye gutera igikundiro.» (Imigani 13:1314). «...Kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe, amakenga azakubera umurinzi,
kujijuka kuzagukiza, kugira ngo bigukure mu nzira y'ibibi, no mu bantu
bavuga iby'ubugoryi. Ni bo bareka inzira zitunganye, bakagendera mu nzira
z'umwijima. Banezezwa no gukora ibibi. bagendera mu nzira zigoramye, bakaba
ibigande... (Imigani 2:10-15)
AKAMARO K’UBUTUMWA BWIZA KU BUZIMA BW’UMUNTU NO KU
MURYANGO
Ubutumwa bwiza ku buzima
Ubutumwa bwiza bukiza umutima icyaha bugakiza umubiri indwara, ni yo
mpamvu bwigisha uburyo bwiza bwo kwitungira amagara, no kuzibukira
ibyangiza umubiri, kuko indwara zikomoka ku cyaha, kurya no kunywa nabi,
ingeso mbi, umwanda, kurya ibyo Imana itageneye umubiri, guhuza ibyokurya
bitavangwa (mauvaise combinaison alimentaire), kurya ukarenza urugero,
kutagira gahunda ihamye yo kurya, gukora nturuhuke, kuruhuka utakoze,
gukora cyane ushonje, ishyari n’agahinda, guhangayika,... Aya ni yo marembo
magari indwara zikomeye zinjiriramo. Burya muri aya majyambere avanze
n’imperuka, indwara zahaboneye ifumbire n’urubuga zidagaduriramo.
22
Mbese waba utazi inkomoko y’amavunane yawe? Ntiwari uzi inkomoko
y’indwara z’injyanamuntu ziriho? Waba ushaka kumenya uko wakwikingira
cyangwa wakwivura? Uhora utaka umutwe, ikizungera no kudasinzira neza?
Ntufata mu mutwe? Ukunda kwibagirwa? Iyo hagize ikikubabaza uhugwa
ibyokurya cyangwa ukaruka? Urarya ntiwitume neza? Amara yawe ahoramo
intambara? Uhorana inzara kandi wariye, bitewe n’umuriro mwinshi wo mu
gifu? Urarya ntibikuvemo, kuko umwijima wananiwe gusya amavuta? Umutima
wawe utera wiruka, ugahora ucitse umugongo, bitewe n’umunyu mwinshi uri
mu maraso?
Mushiki wanjye nawe mwene Data, Imana yaraguteganyirije, ikuzengurutsa
ibyakugirira akamaro. Imineke, inzabibu, inkeri, pomme, amaronji, ngizo
imbuto zagenewe gukoresha neza umutima, amara, umwijima, n’ibindi.
Amavuta ya soya, ay’ibihwagari, aya elayo, akura urugimbu rwa cholesterol
mu maraso, akavura umwijima, umutima, impyiko, imitsi, amara, ibibyimba.
Ari mu byongera imbaraga zo kororoka.
Ibinyampeke nk’ingano, amasaka, uburo, umuceri, ibigori, biriwe
bitanyujijwe mu nganda, bitunganya amara, byubaka ubwonko, bigatunganya
uruhu, bigatera kwibuka, no gushinyiriza uri mu y’abagabo.
Imboga rwatsi nka karoti, epinari, persile, umushogoro, dodo, inyanya,
igisura, imbwija, urudega, seleri, n’izindi, ngiyo imiti kabuhariwe y’amagufwa,
amaso, igikuriro cy’abana, umugongo, uruhu, igicuri, impyiko, n’ibindi. Ibyo
byose bigomba kubanzirizwa na gahunda nziza yo kunywa amazi, ubyutse
cyangwa iminota nibura 30 mbere ya buri gaburo. Ukeneye nibura litiro 1
n’igice y’amazi buri munsi.
Jya wiyuhagira mbere yo kurya, kandi usinzire bihagije nijoro, nibura
amasaha 7 n’igice ku bakuze, 8 n’igice ku bato, wibwire ibyiza, ukunde abandi.
None se waba utwite ? Waba se uzi ibyakunganira, bigatuma n’umwana
uzabyara agira imikurire myiza, ndetse yamara no kuvuka agakomeza kugira
igikuriro cyiza ?
IMIRIRE Y’UMUBYEYI W’UMUGORE UTWITE
Agomba kubona intungamubiri zihagije, kuko aba agaburira babiri. Uretse
n’ibyo, imikorere ya zimwe mu ngingo z’umubiri we irahinduka, bikagaragarira
mu ndwara zimwe na zimwe. Imikorere y’amara n’igifu birahinduka, bigatuma
akunda kwituma impatwe, kurwara karizo (hémorroïdes), kubura ipfa ryo
kurya, kugira iseseme no kuruka.
Ku bw’ibyo, ni ngombwa ko agisama akunda kurya imboga z’igisura
cyangwa umutobe wacyo. Iyo yahuzwe cyangwa aruka, yakoresha umutobe
w’amatovu avanze n’utwatsi bita bwunyu bw’intama yakamuriyemo indimu,
agashyiramo ubuki. Kugira ngo yitume neza, nakoreshe ibiyiko 2 by’amavuta
ya elayo + indimu mu gitondo akibyuka, gatatu mu cyumweru; kandi mbere yo
kubyuka anywe icupa ry’amazi ashyushye buhoro arimo ubuki n’indimu, arimo
romarin byaba ari akarusho. Ahitemo iminsi ibiri mu cyumweru, yiririrwe
amatunda gusa, ararire amashaza atekanye n’ingano.
Ashobora kubyimba amaguru n’ibirenge, bityo bikaba ngombwa gukoresha
23
ibumba ry’icyatsi, akayiko gato mu kirahuri cy’amazi, kurinywa mu gitondo,
iminsi 3 mu cyumweru, agisama kugeza atangiye igihembwe cya 3.
Habaho kandi impinduka mu mikorere y’ubwonko. Imitsi yumva irakanguka
cyane, urukundo rukiyongera, cyangwa rukagabanuka kuri bamwe. Iyo
rwiyongereye hashobora kubaho kurarikira cyane umugabo. Imyifatire ye
ishobora guhinduka myiza cyangwa mibi, bitewe n’uburyo yakiriyemo inda
atwite, niba imunejeje cyangwa itamunejeje, imuteye ubwoba bwo kubyara,
niba ari inda y’indaro. Iyo birenze urugero ni ibyo gutinywa no kurwanywa,
cyane cyane iyo ahondobera, agashikagurika, akagira intekerezo ndende rimwe
na rimwe zimeze nk’inzozi.
Vitamini zifasha umugore utwite ni :
A: iyo ibuze, umwijima ukorana imbaraga nke, amaso akora nabi bigatuma
atareba neza (xérophtalmie), cyane cyane nijoro (héméralopie cyangwa cécité
nocturne), bishobora no kumutera kuzabyara umwana utabona.
B: ziburizamo uburibwe bwo mu nyama z’umubiri, iseseme no kuruka,
kwibwira ibibi,…
C: iyo ibuze inshinya zirababuka, zikava amaraso, bikaba byatuma inda ivamo,
cyangwa akazabyara bimuruhije
D: iyo ibuze bitera umwana na nyina kuzingama cyangwa kurwara indwara ya
ostéomalacie kuri nyina, amagufwa akorohera cyane, imbaraga z’umubiri
zikaba nke cyane
E: iyo igabanutse, umubyeyi ashobora kubyara igihe kitageze (prématuré)
cyangwa se akabyara uwapfuye
K: mu gihe cyo kubyara imubuza kuva cyane, kuko bishobora kumugwa nabi.
Itera gutsina (kuvura kw’amaraso).
Imyunyu ngugu akeneye cyane ni nka fer (ubutare), iyo bubuze bituma
umwana na nyina bagira amaraso make. Hari na kalisiyumu na fosifori. Iyo
ibuze cyangwa igabanutse cyane mu mubiri, bituma amagufwa adakomera
bikaba byakurura indwara z’amenyo.
Nk’iyo umubyeyi atakunze kunywa amazi no kurya imboga kenshi,
bigatuma amazi yo mu nda umwana yogamo, ayo bita liquide amniotique
akaba make, bishobora gutuma umwana avukana ibirenge byamugaye, birebye
inyuma, bidahina,… («bots»). Bigomba kugororwa akivuka.
Iyo umubyeyi agize ingorane yo kubyara biruhanije, bituma habaho icyo bita
“souffrance foetale”, umwana akananirwa kwinjiza umwuka uhagije akivuka,
ubwonko bukabura umwuka mwiza wa okisijeni, maze umwana akaba ikigoryi
(débile mental) ubuzima bwe bwose (iyo arengeje iminota 20 atarabasha
kwihumekesha neza, n’ubwo baba bari kumwongerera umwuka bakoresheje
ibyuma.
Iyo umugore yariye nabi atwite, akabona indyo ikennyemo intungamubiri za
ngombwa, bigira ingaruka ku mwana no kuri we bwite, umwana akazagira
amaraso make (ku bwo gukena ku munyu wa fer –ubutare), akananuka cyane
cyangwa akaba ingwingiri, (chétif). Akenshi ni bo bana batangira kuyonga
bageze hafi mu mezi 6/7. Iyo nyina w’umwana yariye iby’indengarugero,
24
bishobora gutuma umwana avuka ari munini cyane, akaba yazagira ingorane
yo kubyibuha cyane no gufatwa vuba na diabète.
Iyo umubyeyi ari umunywi w’itabi cyangwa inzoga, bishobora gutuma
umwana agabanuka mu bunini no mu biro yari kugira, akaba yananuka
cyangwa akagira ubwenge buke butagenda buhuza n’ikigero cy’imikurire
agezeho ugereranije n’ubwo yari kuzagira (retard mental).
Iyo umubyeyi yarwaye indwara ifatira mu myanya ndangagitsina atwite,
umwana ashobora kuzavuka ari impumyi, bigasaba ko atangira kuvurwa
akivuka.
Iyo umubyeyi akunda gukora imirimo ivunanye birenze urugero, umwana
ashobora kuvuka igihe kitageze, ndetse akaba yapfa akiri muto cyane.
Gukunda gukoresha isukari nyinshi y’inyenganda, bishobora kuba
intandaro y’indwara z’amenyo, diabète no kurakazwa n’ubusa, ku mwana no
kuri nyina.
Gukunda gukoresha isukari + ibinyarugimbu (ibinyabinure) byinshi, ariko
udakora imyitozo ngororamubiri, bishobora kuba intandaro y’indwara z’imitsi
nka artériosclérose, umubyibuho w’ikirenga, iz’umutima,…
IMBARAGA Z’ UYU MURIMO :
«Neretswe ko umurimo wa Satani ari uwo gutuma abantu bamwe bibwira
ko binezeza Imana iyo bahisemo inzira yabo bwite, batitaye ku nama za
bene Se. Aho hari akaga gakomeye cyane kasigingiza amajyambere y’umurimo
wacu. Tugomba gukora neza, mu bwenge, mu bwumvikane kandi twitaye ku
bitekerezo by’abantu bubaha Imana. Aho ni ho honyine hari umutekano
n’imbaraga. Bitabaye ibyo Imana ntiyakorana natwe, ntiyadukoreramo
kandi nta n’icyo yadukorera… Abantu bamwe bagaragaje igitekerezo cy’uko
uko tuzagenda twegereza iherezo ry’ibihe, buri mwana w’Imana azagenda
akorera mu bwigenge atitaye ku itorero ryose muri rusange. Ariko Uwiteka
yanyeretse ko mu murimo we, bidashoboka ko buri muntu yigenga… Umurimo
w’ubucakura kandi utagira ishyikizo wa bamwe mu ngirwabakristo usa
n’imyitwarire y’indogobe z’inyambaraga ariko zikaba ari n’ibitandame. Iyo
shebuja wazo azihamagaye imwe ikagenda, indi irihagararira igahama hamwe
ishikamye… Iyo abantu banze gukorana mu bwumvikane na bene Se maze
bagahitamo gukora bonyine, ntibigaragara neza... Ababwiriza bamwe bakurura
bakoresheje imbaraga zose Imana yabahaye, ariko ntibarakamenya ko ari
ngombwa ko batagomba gukurura bonyine badafatanije n’abandi… Bazakora
umurimo unyuranye n’uwo Imana ishima, ibyo bikazababera imfabusa kuba
barasesaguye imbaraga zabo.» (Ministère évangélique, p. 474-476)
25
INDUNDURO
Bene Data basomyi, turiringira neza ko iyi nyandiko ifite benshi yagiriye
akamaro, cyane cyane ku birebana n’uko twajya twitwara mu nyigisho ziriho,
abenshi bajya bitiranya n’ubutumwa bwiza.
Turararikirwa gukiranuka duhamanya n’ubutumwa bwiza buheruka. Hari
byinshi tubuzwa mu mirire, iminywere, imyambarire, imivugire, imyitwarire,
imitekerereze, n’izindi nzego z’imibereho y’abantu. Ariko kandi tugomba
kubigiramo ubwenge n’ubushishozi, kugira ngo tutagwa mu bwaka n’abakabyo,
amaherezo bikazatujugunya mu rwobo rw’irimbukiro.
Bitewe no kudashyika kwacu, iyo dushatse gukabya mu rugendo
rw’iby’Umwuka, bituma dutambuka Yesu, aho kureka ngo ajye imbere
tumukurikire, ahubwo tukajya imbere, tukerekeza iyo tutazi, amaherezo
akazaba gukandagira no ku butaka bwabuzanijwe, twibaza, twigisha cyangwa
tujya impaka no ku byo Imana itaduhereye uburenganzira, bikatubyarira
ubwaka n’agakabyo, na bwo bukadukururira umuvumo, kandi Imana yifuzaga
kuduha ubugingo.
Imana ifashe buri wese mu bifuza gutaha ijuru kubihirimbanira.
n’ibitubereye nk’urujijo kuri ubu, izabiduhishurira, nta mpamvu yo
kugurumana.
Umurimo ni uwayo, nta cyo twakora ngo tuyirwanire ishyaka rirenze iryo
yakwirwanira. Ntitugashake kuyiburanira no kuyivugira, yo yarivugiye mu
Ijambo ryayo.
Igihe twigisha ibyayo, twirinde kuvangamo ibyacu. Urugero ni nk’igihe
twigisha ko yabuzanije inyama, ariko tukongeraho ko abantu batagomba no
korora. Yabujije inyama, ariko ntirakabuzanya korora, kuko amatungo
tutayakesha inyama gusa. Kuba tubuzwa inzoga, ntibivuze ko tutazahinga
amasaka, insina, ingano, ibigori n’ibindi byose bivamo ibisindisha, kuko
bivamo n’ibindi biribwa byiza. N’ubwo icyayi ari kibi, ariko kijya gikoreshwa
nk’umuti…
«Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu,
n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami
wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.»
(1 Abatesaloniki 5:23-24)
Imana ibane n’ umutima wa buri wese.
Byigishwa na Bene So b’ABAGOROZI
B. P (P.O Box) 109 RUHENGERI/ RWANDA
Tél: +250788454349, +250788351276, +250750336966, +250728351276
E-mail: [email protected],[email protected], [email protected];
Website: www.ubugorozi.org
26

Benzer belgeler

Untitled

Untitled qinisekisa kwakhona ukuba abantwana bethu abakwiGarden Route baya kuba namanzi awoneleyo kwixesha elizayo.

Detaylı

Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016

Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016 Nk’uko nabivuze, umwana si ukumurebera mu muryango gusa, abarezi nabo, babana n’abana kenshi, bafite uruhare rukomeye mu myigire, ariko no mu gutoza imico myiza, abo bana n'uburere bwiza muri rusan...

Detaylı

Izina - World Bank

Izina - World Bank Ibibazo bikurikiye birebana nuko wowe n’abana bato muri uru rugo bagiye babona imfashanyo mu mezi 6 ashize. Nifuzaga kumenya niba wowe cyangwa abana mwarahawe amafaranga, Ibiribwa cyangwa Imyambaro...

Detaylı

INCUTI MU BUZIMA

INCUTI MU BUZIMA (Akira ibisubizo by’ababishaka maze ubaze amazina y’ibiribwa bimenyerewe bikorerwa mu nganda zo mu gace batuyemo.) • Fanta

Detaylı