Ijambo rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame mu

Transkript

Ijambo rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame mu
Ijambo rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame mu
“Umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe umugore
n’umukobwa”
Musanze 8 Werurwe 2013
1 Ba Nyakubahwa ba Ministres
Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Honorable UN Resident Coordinator;
Nyakubahwa Intumwa ya Rubanda uhagarariye Ihuriro ry’Abagore mu
Nteko n’abandi badepite muri hano;
Madame Mayor w’Akarere ka Musanze n’Abandi bayobozi b’Uturere muri
hano;
Madame Muyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore;
Babyeyi, Bana bacu;
Bavandimwe b’Intara y’Amajyaruguru yatwakiriye;
Nongeye kubasuhuza!
Uyu munsi nishimiye kuba ndi kumwe namwe mu kwizihiza umunsi
mpuzahanga wahariwe umugore n’umukobwa, uhuzwa no gutangiza
ukwezi kw’ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga.
Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuba bwubahiriza ihame
ry’Uburinganire
n’Ubwuzuzanye
bw’umugore
n’umugabo,
bigamije
guhesha ishema umuryango ndetse n’igihugu cyose muri rusange.
Nk’uko abambanjirije byasobanuwe, tumaze kumenyera ko uku kwezi
gutangizwa
n’icyumweru
cyahariwe
uburezi
bw’umukobwa.
Tumushishikariza kwigirira icyizere, akiga amashami yose n’ibyiciro byose,
kandi akaba indashyikirwa. Ni muri urwo rwego nagira ngo twongere
dushimire abakobwa bose batsinze neza twita “ Inkubito z’Icyeza”.
2 Mumfashe kandi dushimire ababyeyi “Malayika Murinzi” bakomeje
kugira umutima wa kibyeyi, wo kwakira abana batagira kivurira no guha
imiryango abarererwaga mu bigo by’imfubyi.
Mbonereho kandi no gushimira abantu bakomeje gufatanya na leta
gushyira mu bikorwa politiki yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa,
cyane cyane One UN Family ; n’abadufasha muri politiki yo gusubiza
abana mu miryango, bityo bagafasha Inama y’igihugu y’Abana kugera kuri
iyi ntego.
Ubu hari ibigo byamaze gufungwa, nka Centre Girimpuhwe Remera na
Mpore-Pefa mu Karere ka Kicukiro na Cite de la Misericorde mu Karere
ka Huye1. N’aho bitarafungwa ariko, ababyeyi batangiye kwitabira gahunda
yo kwakira abana mu muryango. Abo babyeyi bose bakaba bashobora no
kwibumbira mu “Ihuriro rya ba Malayika Murinzi”, kuko ubu ayo
mahuriro amaze gushyirwaho mu turere 27; twizera ko n’ahasigaye
zizahagera vuba.
Mu babyeyi ba Malayika Murinzi bahawe ishimwe uyu munsi, harimo
batanu (5) bakiriye mu miryango yabo abana b’impfubyi babaga mu kigo
cya Orphelinat Noel yo ku Nyundo, babikanguriwe na Komisiyo
y’Igihugu yita ku Bana ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu
n’Umuryango Unity Club. Ndashimira cyane Ihuriro ry’Abagore bari mu
Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP) bashyikirije Unity Club inka 5
zihabwa abo babyeyi. Nasaba bagenzi banjye bo muli Unity Club bamfashe
gushimira ababigize mo uruhare. Tuzakomeza no gufatanya mu kubagira
inama ngo zizabageze ku musaruro ushimishije.
1
Amakuru yatanzwe n’Inama y’Igihugu ishinzwe Abana 3 Dukomeze duhuze imbaraga twite cyane cyane ku gukumira ko abana
bakomeza
kujyanwa
mu
bigo
by’imfubyi.
Imiryango
ikangurirwe
gusubirana umuco wo kurerera umuvandimwe cyangwa incuti igihe
batabarutse.
Ntitwakwibagirwa kandi no gushimira Abafatanyabikorwa biyemeje
gutanga umusanzu muri uku kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa,
binyujijwe
mu
nsanganyamatsiko
igira
iti:
“Uburinganire
n’
Ubwuzuzanye bihesha Agaciro Umuryango”. Aha twashimira
abafatanya bikorwa bacu.
Iyi nsanganyamatsiko irashimangira intero igihugu cyacu cyihaye muri uyu
mwaka yo “ Kwigira”. Imiryango imaze gusobanukirwa “kwigira” icyo
ari cyo haba ubwuzuzanye hagati y’umugabo, umugore ndetse n’abana.
Ubwo bwuzuzanye bwashimangira ihame ry’uburinganire, buganisha ku
guhesha agaciro umuryango ndetse n’igihugu cyacu.
Ababyeyi bihaye iyo ntego yo “kwigira” bakuzuzanya bagateganyiriza
abana mbere yo kubyara, bakarwanya ubukene mu miryango bigatuma
abana babaho neza. Mu gihe hari abana b’imfubyi kandi nabwo Hagize
n’ababa imfubyi kandi nk’uko byahoze tukagira ba “Malayika Murinzi”.
Umwana w’umukobwa abashije kumva ko ari ngombwa “kwigira”,
byamufasha kwiha intego bityo tukagira ababyeyi b’ejo b’indashyikirwa.
Muri iyi minsi, hagenda hagaragara ikibazo cy’abana b’abakobwa batwara
inda bikabatesha kurangiza amashuri yabo. Ababyeyi rero turasabwa
kongera umurego ku burezi bw’ibanze, abana bakiri bato no kubaha
urukundo ruhagije.
4 Kimwe mu bikorwa by’ingenzi biteganijwe muri uku kwezi harimo “
Umugoroba w’Ababyeyi”. Uyu mugoroba rero ukwiriye kurenga kuba
urubuga rwo gukemuriramo amakimbirane, ahubwo ukaba urubuga rwo
kuyakumira, kwiyungura ubwenge no kujya inama hagati y’ababyeyi bombi,
umugabo n’umugore.
Bimwe mu byaganirwamo hakabamo:
Guteganyiriza
ejo
hazaza
(kubyara
abo
ubashije
kurera,
kubateganyiriza, kubaha uburere n’uburezi nk’umurage)
Gushishikarira umuco w’isuku ku bana n’abantu bakuru n’aho dutuye,
kurya indyo yuzuye ifasha kugira ubuzima bwiza.
Gushishikarira gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi no mirimo ya
buri minsi nko gukoresha “biogas” na” rondereza”
Guhugurana ku buryo bwo kuganiriza abana n’urubyiruko
Guhana ubumenyi mu gukora imishinga no kugana ibigo by’imari
Guhugurana
ku
burenganzira
n’amategeko
ashimangira
ihame
ry’ubwuzuzanye n’uburinganire bigamije iterambere.
Nk’igihugu,
uburinganire
n’ubwuzuzanye
bumaze
gutera
intambwe
igaragara. Hakenewe gushyira ingufu ku “ Umuntu ku giti cye” no ku “
Umuryango”, kugira ngo birenge kuba ihame cyangwa itegeko bibe “
UMUCO” uzaragwa n’abana batuvukaho.
Abakobwa bacu rero, kumenya “kwigira”, kuko igihugu cyakoze ibyo
gishoboye, bahabwa amahirwe angana, kandi bafite n’ingero nziza
bakurikiza nk’uko ziriya nk’ubito z’icyeza nka Emeline Cishahayo2
yabibagaragarije. Abakobwa nimuzamure imitsindire yanyu ku buryo
haboneka imibare myinshi y’abatsindira mu rwego rwa mbere (1st Division)
2
Yabaye Inkubito y’Icyeza, ubu yigisha muri “ Nursing School-­‐Gicumbi” azatanga ubuhamya kuri uyu munsi 5 mu byiciro byose aho kugira ngo abenshi bagaragare mu rwego rwa gatatu
n’urwa kane.
Ababyeyi n’abarezi dufatanye rero, kugirango tubafashe kuzamura
imitsindire
yabo.
Ndongera
kubasaba
nkomeje
Bana
b’abakobwa,
guhindura imyumvire no kwizera ko mushoboye kandi mwishoboye, bityo
mwirinde uwahungabanya icyerecyezo mwihaye.
Umugoroba w’ababyeyi nugirwe umuco nk’uko gukora umuganda ubu
bimaze kuba umuco. Bizagere aho bibyara ‘umugoroba w’umuryango’
aho ababyeyi n’abana bahura bakaganira ku iterambere ryabo.
Mu gusoza nagira ngo nongere nshimire inzego zose n’abitabiriye uyu
muhango. Twongera gushimira by’umwihariko Inkubito z’icyeza na ba
Malayika Murinzi, basabwa kuba urumuri rw’abandi.
Nagira ngo nongere nsabe ababyeyi guha agaciro cyane uburezi bw’ibanze
mu muryango, no kwirinda amakimbirane ayo ari yose, kuko agira
ingaruka ku baba komokaho.
Dukomeze kandi gufasha leta gusubiza abana mu muryango no kubaha
urukundo igihe bamaze kubakira. Nongere mpumurize abantu bose ko iyi
gahunda izakoranwa ubwitonzi.
• Abayobozi b’ibigo by’imfubyi nibumve ko gahunda yafashwe igamije
kurengera abana mbere na mbere.
• Abayobozi ku nzego z’ibanze bakomeze gukangurira abaturage iyi
gahunda, kandi bagire uruhare mu gukurikirana imiryango yakiriye
abana.
6 • Abafatanyabikorwa bose mukomeze gukomeza gufatanya n’Inama
y’Igihugu Ishinzwe Abana, gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo
kurerera abana mu miryango.
Sinakwibagirwa kandi kongera gushishikariza Abagore kwibumbira muri
koperative no gukorana n’ibigo by’imari bizigama, no gukomeza kwihugura
mu gukoresha inguzanyo;
Abanyarwanda
twese
muri
rusange
dukomeze
kwimakaza
ihame
ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bihesha agaciro umuryango.
Nkaba mboneyeho gutangiza ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe Umugore
n’Umukobwa ndetse n’ “Umugoroba w’Ababyeyi”
Mugire umunsi mwiza.
7 

Benzer belgeler

Umutwe wa 2

Umutwe wa 2 Ishuri ry’icyumweru ry’abana ni imwe mu nkingi zikomeye ivugabutumwa mu matorero rigomba kwitaho by’umwihariko. Kugirango iryo vugabutumwa mu bana rikorwe neza, ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu g...

Detaylı

Izina - World Bank

Izina - World Bank bushakashatsi bukazakorerwa mu tugari 25 tw’aka karere, tukazaganira n’abantu bita ku burere bw’abana bari munsi y’imyaka 8 y’amavuko. Muri buri kagari tuzasura ingo 5 zirimo nibura umwana uri muri...

Detaylı

Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016

Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016 myigire, ariko no mu gutoza imico myiza, abo bana n'uburere bwiza muri rusange, tujya tunabona ko rimwe na rimwe, abana bumva ibyo abarezi bababwira kuruta abandi bantu. Ntabwo twakwirengagiza kand...

Detaylı