INZANGANO Z`ABANYARWANDA MU KIGARE CY

Transkript

INZANGANO Z`ABANYARWANDA MU KIGARE CY
1|Page
INZANGANO Z’ABANYARWANDA MU KIGARE CY’AMOKO N’UTURERE
N’UMUTI WO KUZIVAMO
Twebwe impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga
Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR), dukomeje kuvuga no gutangaza ibitekerezo byacu ku bibazo bitandukanye
abaturiye aka Karere u Rwanda ruherereyemo bafite, uhereye kuri twe impunzi, Abanyarwanda bose muri rusange, tutibagiwe
n’abandi baturage b’ibihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane RDC.
Muri iki gihe haravugwa ibibazo bitandukanye by’umutekano muke n’intambara za hato na hato ziboneka muri aka Karere gatuwe
n’Abirabura, aho usanga zihitana abantu benshi mu gihe gito, nyamara ingufu zishyirwa mu kurengera abo bicwa ugasanga ari nkeya
cyangwa ari nta zo. Ibyo bigaterwa n’icyo twe impunzi dukunda kwita "agaciro gake k’Umwirabura imbere y’abafite ubushobozi
kw’isi". Byaragaragaye kenshi ko abafite uruhu rwirabura badafatwa kimwe n’abandi bantu ku isi, bityo ako gaciro gake kakaba ari ko
kaduteye guhigwa no guteshwa uburenganzira bukwiriye impunzi, tukarasirwa mu buhungiro bitarigeze biba, tukarimburwa imyaka
n’imyaka ntawutuvugira kugeza magingo aya.
Kubera ayo mahano yakozwe na FPR ku mugaragaro, Amahanga yose arebera, ndetse ibyinshi bigakorerwa ku butaka bw’ikindi gihugu.
Ibiteye ubwoba kurushaho ni uko harashwe abantu bari mu maboko y’Umuryango w’Abibumbye (LONI=HCR). Ubusanzwe, abana,
abagore, abasaza ni abantu bakwiye kurengerwa n’Umuryango Mpuzamahanga kurushaho, ariko abo ni bo batikiriye muri ayo
makambi ya Loni kurusha abandi. Ibyo byaha by’indengakamere kandi bibi, bamwe mu bafite uruhu rutirabura babifashe nk’ibintu
bitagatifu, cyangwa nk’ibintu bitagira agaciro bitewe n’ababigwamo.
Kubera iyo myumvire yo kudaha agaciro Umwirabura, byagaragaye ko bizagorana gusobanura no gukurikirana ibyo byaha
ndengakamere byakorewe impunzi, bahitamo noneho kuzirimbura burundu, izidapfuye zikajyanwa mu menyo ya FPR, aho zigomba
gucecekeshwa kandi ntizikurikirane ibyazibayeho n’ibyazikorewe. Leta ya FPR n’Ingabo zayo bahawe igihe gihagije cyo gusibanganya
ibyaha ndengakamere bakoze ubwo barasaga amakambi ya LONI, Ibyo ikabisibanganya yica, irimbura umukuru n’umutoya mu mpunzi
z’Abanyarwanda b’Abahutu bari mu mashyamba ya RDC, kugira ngo hataboneka uwo kubara inkuru y’ibyakorewe izo mpunzi z’Abahutu
kuva i Kibeho kugeza ubu. Icyo gikorwa rero FPR iragikomeje igishyigikiwemo nyine na bamwe bavukanye urwango rwo kwanga
abadasa na bo.
Twebwe impunzi z’Abanyarwanda, tukimara kumenya ko hari umugambi wo kudutsiratsiza ngo hadasigara n’uwo kubara inkuru,
ahubwo byaduteye imbaraga zo kubara inkuru z’ibyabaye tutarashira ku isi, nk’uko Front Patriotique Rwandais (FPR) ibyifuza.
Twahisemo rero kuvugira mu rusaku rw’amasasu batwicisha kuko twabonye nta gihe cyo gutegereza ngo aceceke kigaragara, aho
byigaragaza ko gahunda yacu yo kurambika intwaro hasi, tugamije kuzisubiza ba nyir’ukuzitwicisha (FPR-Inkotanyi) kugira ngo
tuganire na bo. Uwo mugambi wari ugamije ibiganiro no kugaragaza ukuri ku byakorewe impunzi, ariko ku bw’ubwoba bwa FPR
n’abayishyigikiye babonye ibyo badukoreye bigiye kuvugwa, badushyiraho amananiza y’amezi atandatu kugira ngo bakomeze wa
muganbi wo kuturimbura kugira ngo agasigisigi katazavuga ibyabaye.
Kuko ukuri guca mu ziko ntigushye rero, natwe twiyemeje gucisha ukuri mu rusaku rw’amasasu, kugira ngo tuvuge
ibyadukorewe tutarashira tunatangaze ko icyo tuzira ari ibyadukorewe, ko atari ibyaha kuko nta cyaha cyo guhunga no
gutatanywa kibaho mu rwego mpuzamahanga.
2|Page
Birababaje rero kubona impunzi z’Abanyarwanda zikurikiranwaho icyaha kitakurikiranwa ku zindi mpunzi zabayeho kuri iyi si. Dore
ibyaha bituma impunzi z’Abanyarwanda zicwa:
1.
2.
3.
4.
5.
6.
7.
8.
Guhunga igihugu (bivuga ko zahunze nta kibaye!)
Kwanga gupfa kandi uri Umwirabura;
Kugira ubwoba ugahungira mu mashyamba aho guhungira ku bakurasa;
Kwitabara no kwirwanaho kandi bitemewe (ni koko se?)
Kwanga kwicwa n’inzara kandi banze kugufasha;
Guhungira mu gihugu cya RDC, kuko nta kindi gihugu kigeze kirasa abagihungiyemo kuri iyi si
Kuvuga ko twahemukiwe kandi kurasa Abahutu ari igikorwa gitagatifu;
Kwanga kwemera Kagame nka Malayika murinzi (niba ari Malayika murinzi ni byiza. None se ni Malayika w’Imana cyangwa ni
uwa Satani). Ibi tubivugira ibyo tumuzi ho ku mpunzi z’Abahutu.)
9. Kwanga kunamira uwaturimbuye ngo natwe tudapfa,
Nyuma yo kuturimbura batuziza ibyo byaha tuvuze haruguru mu myaka irenga makumyabiri, byagaragaye ko hari abashobora kuvuga
ibyakorewe impunzi, cyane ko muri uko gushaka kurimbura burundu impunzi, haguyemo n’abaturage ba RDC barenga miliyoni
esheshatu. Nidushira twese, abacitse ku icumu mu baturage ba RDC bazavuga ibyakorewe impunzi z’Abahutu n’Abanyekongo.
Ibyo byaha rero, Leta ya FPR yasanze bitatuma dushiraho, ndetse kubw’igitutu yotswa n’umutima we, umuyobozi wayo (Kagame)
yashakashatse uburyo yakongera muri bya byaha twazize byose ikindi cyaha cyitwa "umutwe w’iterabwoba", yibwira ko impunzi
z’Abanyarwanda b’Abahutu zapfuye guhera kuwa 01 Ukwakira 1990 zizateshwa agaciro n’iryo zina ry’iterabwoba. Leta ya FPR igamije
gutesha agaciro ijambo “Umutwe w’iterabwoba” mu gihe amahanga yashyigikira ko iryo jambo rikoreshwa ku mpunzi
z’Abanyarwanda ziri muri RDC.
Ntabwo ibi tubivugira kwirengera gusa, ahubwo dushaka kumenya ukuri no kurushaho kumenya niba abitwa ko bakora iterabwoba
bafite amateka nk’aya Bahutu mu myaka irenga magana ane na mirongo itanu ishize. Aha twahita twibaza ngo “iterabwoba Kagame
ashyira ku mpunzi z’Abahutu ni ryo ryamuteye gufata intwaro agashoza urugamba kuwa 01 Ukwakira 1990?”
Twahisemo rero gusohora iyi nyandiko tugamije kugaragaza ko impunzi z’Abanyarwanda ntaho zihuriye n’iterabwoba, ko ahubwo ibyo
zikorerwa, zo n’abaturage ba Kongo, bishingiye “ku karande k’inzangano z’Abanyarwanda mu kigare cy’amoko n’uturere bimaze
imyaka irenga magana ane na mirongo itanu.”
Byaragaragaye ko nta muntu washobora gusibanganya amateka, ko n’ababigerageza batabigeraho, ko ahubwo ibyo bakora bititwa
kuyasibanganya, ahubwo byiyongera kuri yo. Leta ya FPR rero yagerageje kubikora igoreka, inasibanganya amateka, ariko ibyo ikora
n’intego zayo bikayasobanura neza, aho byagaragaye ko ibikorwa bya FPR ubu byibutsa Abanyarwanda ibyabaye kera nk’uko
byavuzwe mu mateka FPR yashatse kugoreka.
Mu kugaragaza amateka y’inzangano z’Abanyarwanda rero, turanyuranya n’ayo FPR yita amateka, ndetse tunayahere aho FPR itinya
kuvuga, kugira ngo ukuri kwa nyako kugaragare hagamijwe kwerekana umuzi w’ibibazo biri muri aka Karere n’itandukaniro riri ku
mitwe Leta ya FPR ishaka kwitiranya n’impunzi z’Abanyarwanda b’Abahutu. Ibyo ikabikora yishingikirije ikinyoma cyayo yakwije isi
yose. Amateka y’inzangano rero ni maremare ku Banyarwanda ku buryo iyo ugerageje kuyahera aho wishakiye, byanze bikunze
ugomba guhura n’ingaruka nk’izo FPR irimo muri iki gihe, aho amateka yigisha anyuranya n’ibyo bakora. Bityo bakagenda
bahinduranya ibintu buri kanya kuko bubakira ku kinyoma bakibagirwa ko “Uko iterambere rikura rigenda rikurana n’ukuri”
Ikinyoma cya FPR rero ni ukubeshya Abanyarwanda ko: Nta Muhutu ubaho, nta Mututsi ubaho, nta Mutwa ubaho, ariko ibikorwa
byayo bigashingira ku bugome bukorwa barimbura abantu muri aka Karere bavuga ko barengera Abatutsi. Ese abo Batutsi baba
bavuye he?
3|Page
Muri iyi minsi ho haje ikitwa “Ndi Umunyarwanda”. Iyi gahunda abayizanye bari bagamije kongera kurema Abanyarwanda bundi
bushya, bagamije guhisha ubusumbane mu moko atuye u Rwanda no kurushaho kugoreka amateka. Nyamara bigaragara ko “Ndi
Umunyarwanda” irega FPR kurushaho. Niba “Ndi Umunyarwanda” ari nziza, ni ukuvuga ko buri Munyarwanda afite agaciro nk’undi
Munyarwanda. None se imanza z’abarimbuye abandi Banyarwanda batari Abatutsi, “Ndi Umunyarwanda” ntigiye gutuma
zikurikiranwa kugira ngo bose babe ari Abanyarwanda koko? Nkuko twababwiye ko ibikorwa bya FPR bigaragaza ukuri kurusha ibyo
ivuga, ni aho tuyitegeye!
“Ndi Umunyarwanda” ni intangiriro y’irenganurwa rya buri Munyarwanda nta vangura, ikaba n’urushundura FPR yiboheye
ikarugwamo!
Niba “Ndi Umunyarwanda” ifite akamaro, Abahutu n’Abatwa bose barimbuwe bagomba guhabwa agaciro, ababishe
bakabiryozwa nta bindi bindi.
Nibiramuka bidakozwe gutyo, maze FPR igahera kuri “Ndi Umunyarwanda”, ntirenganure bose, izaba ishaka kwerekana uwo yita
Umunyarwanda uwo ari we, kandi bizaba bishimangira kurushaho urwango rumaze igihe hagati y’abatuye u Rwanda. Biramutse
bigenze gutyo kandi, byaba bigaragaje neza ko wa mutima na wa muco wa kera wo kubona ko ubwoko bumwe ari bwo Banyarwanda,
byagarutse, bizanywe na FPR na Kagame.
Mu mateka y’u Rwanda byagaragaye kandi ko hari ingoma yategetse u Rwanda imyaka irenga magana ane, aho umuntu yategekaga
akabikurwaho n’urupfu, kandi agasimburwa n’umwana we. Ibyaranze iyo ngoma ni yo soko y’inzangano zabaye uruhererekane mu
Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho zimaze guhitana amamiliyoni y’abantu. Iyo urebye, no muri aya mazina, usanga nta
Munyarwanda wa kwishimira kwitwa rimwe muri yo, kuko nta na rimwe ridafite amateka mabi mu bwicanyi butandukanye bwabaye.
Twebwe impunzi z’Abanyarwanda, tukirimburwa n’uyu munsi twakurikiranye akantu ku kandi, atari ukwigira abashakashatsi, ahubwo
twagizwe abashakashatsi n’ibidukorerwa, ndetse tunashishikarira kubivuga tugamije ko hamenyekana ukuri, hakanavamo ubuzima
kuri twe no ku bandi barengana muri aka Karere.
Abami bategetse u Rwanda rero baranzwe no kwagura u Rwanda nk’uko n’izina ryarwo ribivuga. Bicaga batababariye abitwa ba
Nyirubutaka, bakabubambura, maze bakabwomeka ku butaka bundi bari basanganwe. Iryo rimburwa rya ba Nyirubutaka ni ryo
ubwaryo ryabyaye u Rwanda bikozwe n’abo Bami.
Aha birumvikana ko niba hari uwacitse ku icumu, afite inzika, ari yo ibyara urwango, kandi akaba abarizwa, byanze bikunze, muri aka
Karere k’Ibiyaga Bigari. Kubera kandi ya ndwara ikiriho na n’ubu yo kwiyitirira ubwoko uri umutegetsi, na none bihita byumvikana ko
ibyakozwe n’abo Bami bibazwa Abatutsi.
Niba abo ba Nyirubutaka batarishwe, ubwo bamanitse amaboko. Wenda, reka tuvuge ko abo Bami b’u Rwanda hari abo banze kwica
bakabagira ingaruzwamuheto, bihita byumvikana ko muri bwa bwoko butuye u Rwanda uyu munsi harimo n’izo ngaruzwamuheto. Ese
ni bande?
Nkuko bivugwa ko Abami barangwaga no gukoresha agahato, ikiboko no kwica, byahita byumvikana ko abakorerwaga ayo mabi ari za
ngaruzwamuheto. Ibyo nta kindi byazanye uretse urwangano twemeza ko ari rwo rwateye Abanyarwanda bari ku ngoyi kwamagana
iyo ingoyi ya gihake bigatuma bakora Revolusiyo yo muri 1959.
Niba abitwaga ba Nyirubutaka bose barishwe, abandi bagahungira kure y’u Rwanda, birumvikana ko mu babirukanye harimo na ba
bandi batari bafite agaciro, ari bo bakoreshwaga uburetwa, bakicwa, bakanakubitwa ibiboko. None se uramutse urwaniye ko
igihugu cyawe cyaguka, warangiza kubigeraho ugakoreshwa uburetwa, kuki utababara? Urwo na rwo ni urundi rwangano
rukomeye.
4|Page
Tuvuze ibyo byombi kugira ngo duhitemo kimwe, tugamije kumenya niba abakoze Revolisiyo ya 1959 bari abarwayi bo mu mutwe
cyangwa bari mu kuri, tunerekana kandi amateka ya nyayo ku rwangano mu Abanyarwanda, ibyo byose byakorwaga hari cya
cyago gikomeye cy’abategetsi bakoraga ibintu bibi biyitiriye ubwoko cyangwa Akarere, ari byo byatumye muri Revolisiyo ya 1959,
bamwe mu Banyarwanda bumva ko ari Abahutu bahiritse Abatutsi, bityo iyo myumvire ikomeza buhoro buhoro guhembera
urwangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu buryo bwihishe.
Ya ndwara yo kwiyitirira ubwoko ntiyarangiriye ku Bahutu no ku Batutsi gusa, ahubwo no mu Bahutu hajemo abo mu misozi
miremire n’abo mu bibaya, byaje gukura bibyara Amajyepho n’Amajyaruguru nyuma biza guhindukamo ABAKIGA
N’ABANYENDUGA. Bamaze kurema icyo kintu, hari abacyiyitiriye bagamije kwikubira ubutegetsi. Maze abiyise Abanyenduga biyitirira
Abanyenduga gusa, n’abiyise Abakiga biyitirira Abakiga bose. Barwanira ubutegetsi bafatanyije gukura mu menyo y’Ingoma ya Cyami,
ndetse baranicana, biba bibyaye urwango hagati y’Abakiga n’Abanyenduga, bitewe n’inyungu z’ababiyitiriraga bishakira intebe
y’ubutegetsi gusa.
Ibi byonyine ni byo byahaye imbaraga bamwe mu biyitiriye Abatutsi bashakaga kugarura ya matwara ya Cyami, Abakiga
n’Abanyenduga bamaze gukurura urwango hagati yabo borohereje Abatutsi kubarwanya. Ubwo Abakiga barwana barengera
ubutegetsi banyaze Abanyenduga, Abatutsi barwana bashaka kwisubiza ubutegetsi Abanyenduga n’Abakiga babambuye, Abanyenduga
na bo bahagurukira muri ya ntambara yashojwe n’Abatutsi, nuko bagambanira abo bafatanije kwambura Abatutsi ubutegetsi, ari bo
Bakiga.
Mwibuke ko byakorwaga n’abiyitirira ayo moko n’utwo turere, ariko kubera ko nta ruhare rwa Banyakwitirirwa ibyo rwagaragaye mu
kubyamagana, ni yo mpamvu tubivuga dutyo kuko wasangaga abo biyitiriye ayo moko n’utwo turere bahagije inda zabo, mu gihe
umutindi w’Umunyenduga arwana n’umutindi w’Umukiga bapfa ibiryo batazi n’impumuro yabyo. Abo baturage bo hasi banganye
urwango rudafite ishingiro rwakuruwe gusa n’ibisambo byishakiraga kwibonera ubutegetsi, n’ibyashakaga kubugumana byonyine.
Ariko kugira ngo inyungu z’ibyo bisambo zigerweho, kimwe kiti: “ndarwanira Abatutsi”, ikindi kiti “ndarwanira Abakiga” ikindi
“ndarwanira Abanyenduga”, abatwa bo barahejwe baremera wabona bari muri babandi Abami bahemukiye!
Igitangaje ni uko aba bose biyitaga batyo uyu munsi, uwazura abapfuye bose, akazana n’abandi ku butegetsi, n’ababurwanira, wasanga
bose barimo kuvuga ko barwaniriraga Abanyarwanda bose. Nyamara wareba isura y’imitegekere yabo, washingira kuri ya ndwara yo
kwiyitirira ubwoko yabaye igikatu, ukabona umutegetsi mu isura y’ubwoko bwe kurusha uko iboneka mu isura y’ubunyarwanda, bitewe
na za nzangano zabaye akarande.
Turasaba abasoma iyi nyandiko ko bamenya ko u Rwanda rwakomotse k’ubwicanyi bwazanye inzangano z’akarande ku
buryo uyu munsi ntawari wamenya ba nyir’u Rwanda abo ari bo, ibyo bigatuma buri wese ashingira ku mateka y’ubwicanyi:
Bamwe bati “twararurwaniye turarwagura ni u Rwacu”, abandi bati “twararwambuwe tuzarwisubiza byanze bikunze”.
Ibyo aya moko avuga ni byo agenderamo ugasanga bibyarwa n’ubutegetsi bwabayeho mu Rwanda, bwategetse budakunda abantu
ahubwo bukunda ibintu, Icyabihuhuye byose rero ni intambara yatangijwe na FPR kuwa 01 Ukwakira 1990. Iyi ntambara yabaye
yuririye gusa kuri za nzangano twavuze haruguru. Aho kugira ngo ibe intambara y’ukuri iba intambara y’inzangano ari nayo
mpamvu itarangira. Ikibabaje ni uko Abazungu bagendeye ku kinyoma cya FPR, bakinjira ku buryo buziguye muri iyo
ntambara, batazi ko ari intambara y’urwangano, bigatuma harimbuka abantu benshi, bagipfa na n’ubu. FPR rero yuririye
muri urwo rwangano yifatira ubutegetsi. Ariko kuko nyine ari urwangano, Ingabo ziyita iz’u Rwanda na zo zinjiye mu
makambi zirasa Abanyarwanda i Kibeho no muri RDC, ari cyo kimenyetso gikomeye cy’urwangano hagati y’amoko
y’Abanyarwanda rugendera muri cya kigare cy’amoko n’uturere. Bityo uyu munsi twebwe impunzi z’Abanyarwanda ziri mu
mashyamba ya Kongo tukaba tubona tudashidikanya ko FPR ari ishyaka ry’urwango ryegamiye ku Batutsi.
Aha wahita uvuga uti “None se FDLR si ishyaka ry’urwango ryegamiye ku Bahutu?” Ibyo nta cyo biba bihinduye ku rwango mu
Banyarwanda. Urwo rwango kandi ntiruzakemurwa no kurwana keretse kwicara abantu bakaganira bashingiye ku mateka y’ukuri,
5|Page
hagamije gukorwa icyo ariya moko yose yangana ahuriyeho nta buryarya. Twe nka FDLR ariko, ntitwibona nk’ishyaka ry’urwango,
ahubwo twibona nk’urugaga rwavutse biturutse ku bikorwa bibi byo kurasa impunzi no kuzirinbura byakozwe n’ishyaka ry’urwango,
ari ryo FPR. Kuko FDLR yavutse ku bwo gushaka kwirengera no kwirwanaho kw’impunzi zahigwaga. Nyuma yo kubona ko abahigwa
atari abari mu mashyamba gusa, twaguye amarembo ngo buri Munyarwanda wese yibone muri FDLR, hatarobanuwe ubwoko cyangwa
uturere, kandi hagamijwe kugaragaza ukuri, kuko ariko konyine kuzarandurana inzangano n’imizi yazo yose, kubera ko ari wo muzi
w’irimburwa ry’abantu muri aka Karere, bikozwe n’uyu cyangwa uriya.
Izo nzangano rero zasize amazina mabi cyane azakurwaho gusa n’uko Abanyarwanda bicaye hamwe bakaganira nta kubogama uko ari
ko kose. Kandi ayo mazina, umuvumo wayo ugenda ukurikirana abakiyagenderaho. Dore ayo mazina, nubwo ari ukuyasubiramo:
ABATUTSI: Abantu bategekaga ari uko amaraso atemba imbere y’intebe bicayeho iteka ryose. Abantu bashenye u Rwanda mu mugani
uvuga ngo “rutegeke, nirukunanira urusenye”. Aho amaraso atahwemye kumeneka igihe cyose ari bo bategekaga.
ABANYENDUGA: Abantu bagira amatiku, amacakubiri n’ubugambanyi. Aha bivuga ko babonye ubutegetsi bakabupfa n’Abakiga,
barangiza bakabugurisha nka Yuda, aho bagereranya umwe mu bagurishije Yezu yarangiza ntarye n’ayo mafaranga
y’ubugambanyi. Na bamwe mu Banyenduga bagurishije U Rwanda barangiza ntibarye ikiguzi cy’ubwo bugambanyi.
ABAKIGA: Abantu bagira umutima mu nda, aho barangwa n’ubusambo no kwikubira bikagera n’aho batema ishami bicayeho. Aho
bikubiye ubutegetsi bakanga kubusangira n’abo bafatanyije kubugeraho, bakaba barengera inda aho kurengera abantu. Ngo
niyo barwanye, baba birwanira ubwabo ngo barye.
ABATWA: Abantu bahejwe bakemera, ba nyamujya iyo bigiye batibonamo agaciro, babona bariye uduke bagenewe bakicecekera.
Aho bavuga ko nta musanzu w’Abatwa mu gushakira u Rwanda amahoro wagaragaye. Byaba byiza, byaba bibi, bapfa kurya
duke naho twaba tubi.
Ibi byitirirwa aya moko y’Abantu ni byo bihuriyemo isenyuka n’irimbuka ry’umubano w’abantu muri aka Karere u Rwanda
ruherereyemo. Iyo ubirebye usanga nta bwoko cyangwa abantu muri abo twavuze bukwiye kuvamo umuntu wategeka u Rwanda ngo
bose bamwibonemo. Utegeka wese agendera muri cya kigare kikamutwara aho gishaka, aho kuyobora Abanyarwanda akiyoborerwa
na cya kigare mu njyana ya bwa bwoko yibonamo no mu mateka y’imibanire yabwo n’ubundi bwoko. Kubera icyo kigare, na n’uyu munsi
usanga ibyavuzwe kuri bariya bantu (ABATUTSI, ABAKIGA, ABANYENDUGA, ABATWA) bikirangwa ku bayoboye u Rwanda no kubatavuga
rumwe na bo: UMututsi uyoboye ni wa wundi twavuze; Umukiga ni wa wundi twavuze; Umunyenduga ni wa wundi twavuze, Umutwa ni
wa wundi twavuze.
Twebwe impunzi ziri muri FDRL, tumaze kwitegereza ko ibyo byose biterwa na ya mateka y’u rwango twavuze, tumaze kubona
ingaruka byagize mu irimburwa ry’abatuye aka Karere, tumaze kureba uko bigenderwaho mu kuturimbura, twahisemo gushyira
ahagarara uko kuri n’amateka y’urwango ruturimbura, twe n’abandi bose batuye aka Karere, tugamije kwereka abantu batandukanye
aho bashakira umuti w’Akarere u Rwanda ruherereyemo kugira ngo bareke kugendera ku matwara y’ishyaka ry’urwango rya FPR no
kwamagana ibikorwa byayo yifashisha mu kurimbura abatuye aka Karere.
Turanagaragariza abantu bose aho Leta ya FPR ihurira n’Ingoma zazanye urwango mu Banyarwanda, uburyo hari abo ishaka gushyira
imbere kurusha abandi no kwica bamwe urubozo kugira ngo abo yita Abanyarwanda ba nyabo babeho neza nkuko n’ingoma za cyami
zarimburaga ba Nyirubutaka kugira ngo abo bita Abanyarwanda ba nyabo babone ibikuyu by’inka zabo.
Turasaba Abanyarwanda bose guhaguruka tukarwanira ukuri tugamije kurandura urwango rukomeje kuturimbura, tudashukwa
n’amazu cyangwa amamodoka kuko ibiyabamo byuzuyemo umunuko w’urwango.
Nkuko habonetse amazina atandukanye mu byazanye urwo rwango, haboneke n’ayo mazina mu kuzana urukundo. Nta karengane, nta
busumbane, nta gutonesha no kwikubira ibyiza by’igihugu, ubutabera kuri bose mu buryo bungana. Tureke kuvuga
6|Page
ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo tuvuge ingengabitekerezo y’urwango, maze tuyirandurane n’imizi yayo dufatanije
twese. Naho ibindi twaririmba byose, n’iyo twabishyiramo injyana inogeye amatwi, ntibyazana amahoro muri aka Karere
kuzuyemo urwangano.
Munyarwanda, kemura ibibazo utiyita izinabwoko kuko nta zina ryiza ryagaragaye, ahubwo iyite iryo zina wigaya maze uce bugufi
wicarane n’abandi mushake urukundo mu Banyarwanda nta kurugarura kuko rutigeze rubaho.
Ureke FPR ibeshya, ngicyo icyo impunzi turwanira.
Bikorewe i Walikale kuwa 11 Mata 2015

Benzer belgeler

kukurarikira kwitabira imyigaragambyo yo

kukurarikira kwitabira imyigaragambyo yo BIGAMIJE KURASA KU MPUNZI Z’ABANYARWANDA.

Detaylı

Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016

Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016 na bine n’abana mirongo icyenda na babiri (24092). Muri iyi ntara kandi abana bakuwe mu muhanda, ni magana atandatu mirongo icyenda na batatu (693), kandi abangana na magana atanu na mirongo irindw...

Detaylı