Icyumweru cy`umuco n`imyidagaduro cyahariwe abana b

Transkript

Icyumweru cy`umuco n`imyidagaduro cyahariwe abana b
Rwandische Diaspora in Deutschland e.V. Diaspora Nyarwanda mu Budage
www.rwandadiasporagermany.de
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda i SPEYER mu Budage: 04.-11.08.2013
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda
i SPEYER mu Budage kuva 04.-11.08.2013
Kunshuro ya gatatu, ishyirahamwe ry’abanyarwanda batuye mu Budage (RDD e.v. – Rwandische Diaspora in
Deutschland e.V.), ryateguye kandi rikora icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda mu
Budage kuva taliki 04.08.-11.08.2013 i Speyer mu Budage. Iki cyumweru cyitabiriwe n'abana bavuye mu bice
bitandukanye by’u Budage bafite imyaka hagati y’itatu (3) na cumi n’irindwi (17) bagera kuri 26 n’abatoza (Betreuer) 6.
Nk’uko Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDD e.v., Madamu Annonciata Mukamurenzi Haberer abivuga, „gukora nibura
rimwe mu mwaka iki cyumweru cy'imyidagaduro ni bimwe mu mihigo ishyirahamwe RDD e.v. ryiyemeje mu bikorwa
binyuranye rigerageza gukora“.
Kubikorwa byakozwe muri icyo cyumweru iby'ingenzi twavuga ni:
kwigisha abana kubumba inkono nyarwanda
kwigisha ubukorikori nko kubanga imipira karere, gukora amakarita mu birere
kwiga kubyina
kwiga ikinyarwanda
gukora amasiporo anyuranye
gutembera no kumenya umugi wa Speyer harimo Musée y‘Indege, Koga, n‘ibindi.
Iki cyumweru cy’umuco n’imyidagaduro rero ugenewe gufasha abana bavukiye mu Budage kumenya umuco n’ururimi
by‘u Rwanda nk’igihugu cyabo.
Nk’abakuriye Diaspora Nyarwanda mu Budage biradushimisha cyane kuba ababyeyi, Ambasade y’u Rwanda mu
Budage ndetse n’abandi Banyarwanda baba mu Budage bashyigikiye iki gikorwa. N’ubwo ibibazo byo kubona
amafaranga yo gukora iki gikorwa ari ingorabahizi, Diaspora Nyarwanda mu Budage yiyemeje kuzafatanya n’ababyeyi
gukomeza gukora ibishoboka byose ngo abana bajye bahura limwe mu mwaka. Kandi abana ubwabo barabyifuza
cyane. Ababyeyi n’abana bivugirako bagira amahirwe kuba bafashwa kumenya byinshi ku muco wo mu gihugu cyabo.
Ibi kandi bihuje na gahunda ya Diaspora yo kwita ku rubyiruko. Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Madamu
Christine Nkulikiyinka, afata ijambo ryo gushimira ubwitange bwa Diaspora Nyarwanda mu Budage nk’umubyeyi
uhagarariye abandi nawe wohereza abana muri iki cyumweru, avuga ko iki gitekerezo cyo kwigisha abana
b’abanyarwanda umuco w’iwabo, bituma bagaruka ku ivuko ry‘ababyeyi kandi bagaharanira ubunyarwanda bwabo. Ati
“Iki gikorwa gifite umumaro ukomeye, kuko gituma aba bana bumva ko ari Abanyarwanda koko, bakagira umuco uvuga
ngo “Turi Abanyarwanda“.
Perezida wa Diaspora mu budage Providence Tuyisabe ati „Iyo umuntu atazi aho yaturutse, ntabwo ashobora
kumyena aho agana. Iki gikorwa gifite agaciro kanini cyane iyo ubonye ibintu abana berekana nyuma y’icyumweru
kimwe n'ukuntu baba babyishimiye“. Abana n'ababyeyi barishimye cyane kuburyo bahise bose bagira bati nta kabuza
tuzagaruka ubutaha.
Nyuma ya Barbecue isoza icyumweru, abana bamurikiye ababyeyi n'abashyitsi ibyo bize kandi bakoze mu cyumweru
kimwe gusa. Muri uwo muhango kandi hari umwe muri ba Burgmeister b’umugi wa Speyer bwana Dr. Wolf Böhm waje
kwifatanya natwe muri uwo muhango aho amenyeko i Speyer hari abana b’Abanyarwanda. Iyi nkuru yerekeye
icyumweru cy’abana b’abanyarwanda yasohotse mu Kinyamakuru cyo mu karere ka Speyer cyitwa „Die Rheinpfalz“.
Dr. Wolf Böhm, Perezida w’akanama k’insuti z’u Rwanda mu mugi wa Speyer (ibyo twe tutari tuzi) ati „kumvako mu
mugi ayobora hari abana b’abanyarwanda kandi Speyer ifitanye umubano n‘u Rwanda, nagombaga kuza kwifatanya
namwe“. Ati ubutaha ni mugaruka i Speyer muzabitumenyeshe hakiri kare tuzabakire hamwe n’urubyiruko rwa Speyer.
Uretse gutegura iki gikorwa kandi, Diaspora Nyarwanda mu Budage ifite ibikorwa n’imishinga myinshi ikora mu Budage
kandi ishyigikira imishinga inyuranye mu Rwanda aho itera inkunga mu bijyanye cyane no kwigisha imyuga urubyiruko
n’abakobwa by‘umwihariko. Bimwe muri ibyo bikorwa biri kuri website y‘iryo shyirahamwe http://www.rwandadiasporagermany.com/
1
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda i SPEYER mu Budage kuva 04.-11.08.2013 KULTUR- UND FREIZEITWOCHE FÜR rwandische KINDER IN SPEYER vom 04.-11.2013
Rwandische Diaspora in Deutschland e.V. Diaspora Nyarwanda mu Budage
www.rwandadiasporagermany.de
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda i SPEYER mu Budage: 04.-11.08.2013
Abagize ishyirahamwe nyarwanda RDD e.v. bateguye iki gikorwa bizera kandi ko iki cyumweru cy'imyidagaduro
gishobora kugira uruhare runini mu gushyigikira ubwiyunge hagati y'abana b'u Rwanda. Aho abana n'urubyiruko
bahuriye, bakidagadura, hashibuka inkingi y'ubwumvikane. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu Komitenyobozi ya Diaspora
Nyarwanda mu Budage yateguye uyu mushinga ishingiraho.
Uretse kandi gahunda yateguwe yerekeye umuco n’imyidagaduro, uyu mwaka twongeyeho ibiganiro byatanzwe harimo
ibi bikurikira:
Alain Cyusa w’imyaka 16: uyu mwana yamaze amezi 8 mu Rwanda mu ishuli rya Saint André, yagejeje abnana
baraho uko yabayeho nk’umunyeshuli usanzwe mu buzima bwe bwa buri munsi.
Iyi Experience ni nziza cyane kuburyo uwabishobora wese ashobora kubikora. Byashimishije abana kumva uko ahandi
abanyeshuli babaho buri munsi. Alain kandi yavuye mu Rwanda amaze kumenya ikinyaranda kuburyo ubu akivuga
adategwa.
Providence Tuyisabe na Kamegeli Ildephonse nabo baganiriye abana ku ma projets Diaspora Nyarwanda mu
Buage ikora ari mu Budage cyangwa mu Rwanda bifashishije amafoto. Ni bake bari baziko Diaspora ifite projets
zikorwa mu Rwanda nko kubaka amashuli, kugurira ibikoresho nk’imashini zidoda na za mudasobwa urubyiruko
rushaka kwiga imyuga n‘ibindi. Kuba ibikorwa nk’ibi bitari bizwi biterwa cyane n’ubushobozi buke Diaspora ifite bwo
kumenyekanisha ibyo ikora mu banyamuryango. Ibi abagize komite bakaba bagiye kwihangana bakabikosora.
Cyane ariko twifuzako abana nabo mu bihe bizaza bazagerageza kwitanga ari abafasha cyangwa abakorerabushake
mu mishinga itandukanye ari mu Rwanda cyangwa mu Budage
Yudtih Ntibizerwa nawe yavuze muri make kubyerekeye uko urubyiruko rwamara umwaka mu Rwanda mu mirmo
itandukanye (Freiwilliges soziales Jahr im Ausland - das Auslands-FSJ). Ibi kandi bikaba bikorwa n’imwe mu
mashyirahamwe ya Diaspora yitwa „Friends-of-Ruanda e.V.“ yohereza buri mwaka nibura abasore n’inkumi 2 mu
Rwanda ifatanyije na „WeltWärts“. Aha abana berekanye ko bafite amatsiko yo kuba bamara umwaka mu Rwanda.
Ababyifuza Diaspora na Friends-of-Ruanda e.V. bashobora kubafasha mukubashakira projets mu Rwanda.
Miriam Zeleke, umwe mubari bayoboye icyumweru nawe yerekanye ubushakashatsi yakoze mu Rwanda bwerekeye
kubana „Amahirwe ni iki – Was ist Glück“. Ibi yabikoze kuburyo abana bose bumvise neza ibyo ubushakashatsi
bugamije yerekena amafoto menshi..
AFRIKAFEST in Rülzheim – auf der Straußenfarm
Ku cyumweru taliki ya 11.8.2013 twarakomeje tugana i Rülzheim aho twaserukiye muri Afrika Fest yabereye
muri Straußenfarm MHOU. Nyiri icyo kigo Christoph Kistner yaturamukije yishimiye ko Verein yacu
Nyarwanda ije ubwa mbere muri uwo munsi mukuru tuzanye n´abana bavuye mu cyumweru cy’umuco
n’imyidagaduro yabereye Speyer. Wabaye umunsi mwiza witabiriye abantu benshi cyane, twahaserutse neza kandi
hari n´andi mashyirahamwe nyafrika . Abana bacu bavugije ingoma binezereza kandi bitera amatsiko benshi
bashakaga kumenya aho duturuka n´abo turibo. Bwana Christoph Kistner yanashimishijwe na none by´akarenga ko
Ambassaderi wacu Nyakwubahwa Madamu Christine Nkulikiyinka yari ahari, ndetse yamuhaye n´ijambo.
Andi makuru yerekeye iki cyumweru cyacu mwayasanga kandi aha hakurikira:
http://www.rwanda-botschaft.de/de
http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?i=15449&a=69528
http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/abana-b-abanyarwanda-baba-mu
http://www.rwandadiasporagermany.com/allnews.php
Amafoto ubwayo abara inkuru - komeza urebe ku mapaji akurikira !!!
2
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda i SPEYER mu Budage kuva 04.-11.08.2013 KULTUR- UND FREIZEITWOCHE FÜR rwandische KINDER IN SPEYER vom 04.-11.2013
Rwandische Diaspora in Deutschland e.V. Diaspora Nyarwanda mu Budage
www.rwandadiasporagermany.de
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda i SPEYER mu Budage: 04.-11.08.2013
3
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda i SPEYER mu Budage kuva 04.-11.08.2013 KULTUR- UND FREIZEITWOCHE FÜR rwandische KINDER IN SPEYER vom 04.-11.2013
Rwandische Diaspora in Deutschland e.V. Diaspora Nyarwanda mu Budage
www.rwandadiasporagermany.de
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda i SPEYER mu Budage: 04.-11.08.2013
SPENDE und UNTERSTÜTZUNG
Wenn Sie unsere Arbeit mit einer Spende unterstützen wollen, überweisen Sie
bitte den Betrag auf unten stehendes Konto.
Bankverbindung
Bank: Sparkasse Köln; Kto.Nr. 9582974
BLZ 37050198
Stichwort: Kinderfreizeitwoche 2012
IBAN: DE74 3705 0198 0009 5829 74
SWIFT-/BIC Code: COLSDE33XXX
Bei Beträgen ab € 50 erhalten Sie eine Spendenbescheinigung bei.
Wir freuen uns über Ihre Unterstützung und bedanken uns schon jetzt im Namen
der Kinder und der Eltern.
Ansprechpartner:
Providence Tuyisabe
Vorstandsvorsitzender
Email: [email protected]
Annonciata Haberer
stellvertretende Vorstandsvorsitzende
Email: [email protected]
Unser Verein ist wegen Förderung der mildtätigen Zwecke nach dem letzten uns
zugegangenen Freistellungsbescheid des Finanzamtes München vom 13.11.2012
von der Körperschaftssteuer und von der Gewerbesteuer befreit!
Inkuru yanditswe na Providence Tuyisabe
Kanama 2013
4
Icyumweru cy'umuco n‘imyidagaduro cyahariwe abana b'abanyarwanda i SPEYER mu Budage kuva 04.-11.08.2013 KULTUR- UND FREIZEITWOCHE FÜR rwandische KINDER IN SPEYER vom 04.-11.2013

Benzer belgeler