INCUTI MU BUZIMA

Transkript

INCUTI MU BUZIMA
kinyarwanda
Indyo yuzuye n’Imirire mibi
Incuti mu buzima
Ibiribwa bitera imbaraga
Ibiribwa bitera imbaraga ni iki? Bikora bite?
Ibiribwa bitera imbaraga biha umubiri imbaraga ukeneye ngo
umuntu akore, agende, yiruke, aseke, arye anahumeke.
Ni izihe ngero z’ibiribwa bitera imbaraga muzi?
• Ibijumba
• Imyumbati
• Ubugari
ibiribwa bitera imbaraga
incuti mu buzima
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 3
• Imyungu
• Umuceri
• Porici
• Ibitoke
• Umugati
• Ingano, amasaka n’ibindi binyampeke
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 2
Ibiribwa bitera imbaraga
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 3
Ibiribwa byubaka umubiri
Ibiribwa byubaka umubiri ni iki? Bikora bite?
• Ibiribwa byubaka umubiri biwufasha gukura no kwisana.
Bifasha imitsi yacu kwirema, uruhu rwacu rukisana iyo
twakomeretse, amagufwa yacu agakura mu ngufu no mu
burebure bikanafasha imisatsi n’inzara byacu gukura.
Ni izihe ngero z’ibiribwa byubaka umubiri muzi?
• Inyama z’inka n’iz’ihene
ibiribwa byubaka umubiri
incuti mu buzima
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 5
• Amafi
• Inyama z’inkoko
• Ibikomoka ku matungo birimo amagi, amata, foromaje
• Ibishyimbo
• Ubunyobwa
• Za rantiye
• Udusimba turibwa
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 4
Ibiribwa byubaka umubiri
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 5
Ibiribwa birinda indwara
Ibiribwa birinda indwara ni iki? Bikora bite?
• Ibiribwa birinda indwara birinda umubiri gufatwa
n’indwara. Ibiribwa byifitemo za vitamini nk’imboga
n’imbuto bifasha ubwirinzi bw’umubiri wacu bigatuma
ugumana ubuzima bwiza.
Ni izihe ngero z’ibiribwa birinda indwara muzi?
• Imyembe
• Inanasi
ibiribwa birinda indwara
incuti mu buzima
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 7
• Inyanya
• Puwavuro
• Karoti
• Citrouille cyangwa isombe
• Okra
• Amavoka
• Amapapayi
• Intoryi
• Imboga za Dodo
• Epinari
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 6
Ibiribwa birinda indwara
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 7
Ibiribwa bikorerwa mu nganda
“Ibiribwa bikorerwa mu nganda” ni iki?
• Ibiribwa bimwe na bimwe bikorerwa mu nganda
ntibibarirwa mu moko 3 y’ibiribwa twavuze. Abana
n’abantu bakuru bashobora kurya ibiribwa bikorerwa
mu nganda kubera ko biryoshye cyangwa bibashimisha,
nyamara nta cyo bifasha imibiri yabo na gato. Akenshi,
ibyo biribwa byangiza imibiri yabo biyuzuzamo isukari
n’ibinure byinshi maze bikayibuza gukora neza.
ibiribwa bikorerwa mu nganda
incuti mu buzima
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 9
Ni ibihe biribwa cyangwa ibinyobwa byitwa ko bikorerwa mu
nganda bikaba biryohera cyane cyangwa bifite ibinure byinshi?
(Akira ibisubizo by’ababishaka maze ubaze amazina y’ibiribwa
bimenyerewe bikorerwa mu nganda zo mu gace batuyemo.)
• Fanta
• Biswi
• Imitobe iryohera cyane
• Ifiriti
• Za gato
• Imbombo
Ibi biribwa biraryohera cyane kubera ko bigira isukari
n’umunyu mwinshi, ariko si byiza ku mubiri wacu. Ntibitanga
ingufu nyinshi, ntibifasha kubaka amagufwa n’imitsi bifite
ubuzima bwiza kandi ntibirinda umubiri indwara zandura.
N’ubwo bimwe muri ibi biribwa bihendutse kandi bikaba
biryoha cyane, tugomba kubyirinda. Bishobora kuba bibi cyane
ku bana kubera ko baba bagikura kandi bakaba bashobora
gufatwa n’indwara vuba kurusha abantu bakuru. Abana
bakenera ibiribwa birimo intungamubiri kugira ngo imibiri
yabo ikurane ingufu.
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 8
Ibiribwa bikorerwa mu nganda
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 9
Konsa
Konsa
incuti mu buzima
Ni ibihe biribwa n’ibinyobwa bibereye abana bato (bafite munsi
Ese abagore babana n’ubwandu bwa SIDA bashobora konsa abana
y’amezi 6)?
babo nta kibazo?
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 11
• Amashereka yonyine ni cyo kiribwa n’ikinyobwa cyiza
• Yego, iyo batangiye gufata imiti igabanya ubukana nibura
ku bana mu mezi 6 ya mbere yabo yo kubaho. Mu mezi
amezi 3 mbere yo kubyara kandi bagakomeza kuyifata
atandatu abanza, abana ntibaba bakeneye ibiribwa
igihe bonsa. Iyo umubyeyi atatangiye imiti igabanya
cyangwa ibinyobwa ibyo ari byo byose, habe yewe n’amazi.
ubukana nibura mu mezi 3 abanziriza kubyara, agomba
Amashereka yifitemo intungamubiri zose umwana
kugaburira umwana we amata y’ifu akoresheje amazi
akenera.
meza.
Umubyeyi agomba konsa umwana we incuro zingahe (iyo afite
munsi y’amezi 6)?
• Umwana agomba konka nibura incuro 8 ku munsi,
Ese umubyeyi agomba konsa umwana igihe kingana iki?
• Kugeza ku myaka 2 cyangwa hejuru yayo, kubera ko
amashereka aha umwana ifunguro, imbaraga n’ubwirinzi
amanywa n’ijoro, uko abikeneye. Konsa umwana kenshi
ku ndwara. Nyuma y’amezi 6, umwana ashobora
bituma amabere y’umubyeyi akora amashereka menshi
gutangira kurya ibiribwa bikomeye.
kurushaho.
Kuki konsa ari byiza ku bana?
• Amashereka aha umwana muto intungamubiri zose
Ni gute umubyeyi ashobora gukora amashereka menshi?
• Uko umubyeyi yonkeje, amabere ye arushaho gukora
amashereka menshi. Iyo umwana ari gukurura imoko,
akenera. Konsa kandi bifasha kurinda impinja n’abana
amabere y’umubyeyi arabyumva agakora amashereka
bato kurwaragurika kuko amashereka arimo abasirikari
menshi.
b’umubiri w’umubyeyi bafasha kwirinda indwara. Nta
yandi mata ayo ari yo yose afite aba basirikari.
Amata akomoka ku matungo cyangwa ay’ifu muyatekerezaho iki?
Ese si meza ku bana?
Ese abagore bakora iki iyo bafite ikibazo cyo kutabasha konsa?
• Bashobora gusaba ubufasha ku kigo nderabuzima,
cyangwa gusaba abagore babimenyereye mu giturage
kubafasha.
• Oya, amata akomoka ku matungo aba akomeye ku mwana
kuko igifu kitabasha kuyagogora, kimwe n’amata y’ifu. Iyo
amata y’ifu akoreshejwe amazi yanduye ashobora gutera
umwana impiswi, ikaba ari indwara mbi cyane ku bana.
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 10
Konsa
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 11
Abakobwa n’Abahungu
Ni bande bakeneye ibiribwa byinshi, abakobwa cyangwa
abahungu?
• Abakobwa n’abahungu bakenera ibipimo bingana
by’ibiribwa. Bose bakenera ibiribwa by’amoko yose
bihagije kugira ngo bakure neza kandi bagire ubuzima
bwiza ku mubiri no mu bwenge.
Kuki rimwe na rimwe imiryango iha abahungu n’abagabo
ibiribwa byinshi kurusha abakobwa n’abagore?
abakobwa n’abahungu
incuti mu buzima
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 13
• Ibisubizo biratandukanye.
Ni iki wakora ngo ufashe imiryango kugaburira no kwita ku
bakobwa nk’uko babikorera abahungu n’abagabo?
• Igisha imiryango ko abahungu n’abakobwa bakenera
ibipimo bingana by’ibiribwa by’ubwoko bwose kugira ngo
bakure banatere imbere uko bikwiye.
• Igisha imiryango ingaruka mbi z’imirire mibi n’uburyo
ishobora kubera umuryango umutwaro ukomeye,
tutibagiwe gutera abana ubumuga buhoraho, n’ibindi.
Rimwe na rimwe, abana bato – abakobwa cyangwa abahungu
– ntibabasha kurya byinshi kubera ko bakuru babo barya vuba
bakabacura. Ugomba gufasha imiryango kugenzura ko abana
mu kigero cyabo bahabwa ibiribwa bihagije by’ubwoko bwose
kuri buri funguro bafashe.
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 12
Abakobwa n’Abahungu
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 13
Bwaki yumisha n’Ibyimbisha
bwaki yumisha n’ibyimbisha
bwaki yumisha
incuti mu buzima
bwaki ibyimbisha
Plumpy’nut
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 15
Kuki abana bafite munsi y’imyaka 5 baba bashobora kugira ibibazo
by’imirire mibi?
• Abana bafite munsi y’imyaka 5 bakenera indyo yuzuye
ifasha umubiri n’ubwenge bwabo gukura neza. Iyo imibiri
n’ubwenge byabo bidakuze neza, bishobora kubagiraho
ingaruka mbi mu buzima bwabo bwose.
Ni abahe bana bafite munsi y’imyaka 5 baba bashobora kwibasirwa
n’imirire mibi?
• Abana bavukanye ibiro bike cyane
• Abana bafite basaza babo na bashiki babo bapfuye
bakurikiranye
• Abana bato mu muryango ufite abana benshi, cyangwa
abana bafite abavandimwe benshi bavutse ari indahekana
• Abana barwaye imbasa, inkorora idakira, impiswi,
ubwandu bwa SIDA cyangwa izindi ndwara zikomeye
• Abana bakuwe ku ibere imburagihe
• Impanga
• Imfubyi
Bwaki yumisha n’ibyimbisha bisobanura iki?
• Bwaki yumisha n’ibyimbisha zombi ni indwara ziterwa
n’imirire mibi.
Ni ibihe bimenyetso bya bwaki yumisha?
• Kubyimba inda
• Imitsi irashonga
• Uruhu rurakururuka, amagufwa agasigara yanitse
• Kugira intege nke cyane
• Gusonza cyane
Ni ibihe bimenyetso bya bwaki ibyimbisha?
• Imisatsi itukura cyangwa yacuranye ku bana
• Amaboko, amaguru n’ibirenge bibyimbaganye
• Kugira umwuma
• Ibindi bimenyetso by’ubu burwayi bisa n’ibya bwaki
yumisha
Bwaki yumisha n’ibyimbisha ziterwa n’iki?
• Kutabona indyo yuzuye, cyane cyane ibiribwa birimo za
poroteyini n’imyunyu ngugu. Ibi bikunze kubaho ku mwana
uvanywe ku ibere, iyo umwana atarya ngo ahage cyangwa
iyo atagaburirwa ibiribwa byubaka umubiri nk’amagi,
amata, inyama cyangwa ibishyimbo.
Ugomba gukora iki iyo usanze umwana wo mu rugo ushinzwe
arwaye bwaki yumisha cyangwa ibyimbisha?
• Kumwohereza ku kigo nderabuzima ako kanya. Uwo
mwana avurirwa ku kigo nderabuzima maze umuryango
we ugahabwa Plumpy’nut. Byongeye kandi ugomba
kohereza uwo muryango muri Gahunda y’Ubufasha
(POSER) kugira ngo uhabwe imfashanyo y’ibiribwa ndetse
n’inyigisho zerekeye uburyo bwo gutegura indyo yuzuye.
• Amaboko, amaguru, na/cyangwa mu maso bibyimbaganye
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 14
Bwaki yumisha n’Ibyimbisha
Bwaki yumisha
incuti mu bu zima
Bwaki ibyimbisha
Plumpy’nut
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 15
Guhorota kubera ubwandu bwa SiDa
Guhorota kubera ubwandu bwa
SIDA
Kuki abantu babana n’ubwandu bwa SIDA baba bafite ibyago
byinshi byo kugaragaraho imirire mibi?
Guhorota kubera ubwandu
bwa SiDa
incuti mu buzima
Gahunda y’ubufasha (POSER)
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 17
• Abantu babana n’ubwandu bwa SIDA akenshi bagira
ibibazo by’imirire mibi kubera ko bafatwa n’indwara
zandura zituma imibiri itakaza ibiro ntinabashe kwakira
intungamubiri.
• Abantu babana n’ubwandu bwa SIDA akenshi
ntibarya ibihagije cyangwa se ntibarya ibiribwa birimo
intungamubiri kubera ko bumva badashaka kurya
cyangwa se ntibitabweho uko bikwiye.
Guhorota kubera ubwandu bwa VIH/SIDA bisobanura iki?
• Abantu babana n’ubwandu bwa SIDA akenshi batakaza
ibiro byinshi kubera kurwara indwara zandura no
kutarya ibihagije. Iyo muntu ubana n’ubwandu bwa
SIDA ananutse ku buryo budasanzwe, babyita guhorota
kubera ubwo bwandu bwa SIDA.
Ni ibihe bimenyetso byo guhorota?
• Kunanuka birenze urugero
• Imitsi irashonga
• Uruhu rurakururuka, amagufwa agasigara yanitse.
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 16
Guhorota kubera ubwandu bwa SIDA
Guhorota kubera ubwandu
bwa SIDA
incuti mu bu zima
Gahunda y’Ubufasha (POSER)
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 17
Kubura amaraso
Kubura amaraso
Kubura amaraso
incuti mu buzima
ibiribwa birimo feri
inyongera ya feri
Kubura amaraso bisobanura iki?
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 19
• Igihe mu maraso nta feri ihagije irimo.
Feri ni intungamubiri ifasha mu
kuzengurutsa umwuka mwiza (ogisijeni)
mu mubiri wose.
Ni izihe mpamvu zitera kubura amaraso?
• Kutarya ibiribwa birimo umunyu uhagije
nk’inyama n’imboga rwatsi. Iyo umugore
asamye, agomba kujya kwisuzumisha ku
kigo nderabuzima agahabwa inyongera
y’umunyu wa feri. Agomba kandi kurya
ibiribwa birimo feri buri gihe kugira ngo
yirinde kubura amaraso.
Ni nde ufite ibyago byinshi byo kubura
amaraso?
• Abagore batwite kubera ko imibiri yabo
igomba gukora amaraso menshi agomba
no gutunga umwana atwite. Ayo maraso
akeneye inyongera ya feri nyinshi kugira
ngo atware umwuka wa ogisijeni mu
mubiri anafashe umwana gukura.
Ni ibihe bimenyetso byo kubura amaraso?
• Umwera mwinshi ku mubiri
incuti mu bu zima
• Kweruruka cyane mu bitsike by’amaso
no mu kanwa
• Inzara zihinduka umweru
• Umunaniro ukabije
• Kubura umwuka
Wakora iki usanze umwe mu bagore batwite
usuye afite ikibazo cyo kubura amaraso?
• Hita umwohereza ku kigo nderabuzima
ako kanya aho azahabwa inyongera
y’ikinini cya Feri ku buntu. Nyuma yo
kuva ku kigo nderabuzima, mwigishe
ibijyanye n’ibiribwa bikungahaye
kuri feri nk’imboga rwatsi, inyama,
amata n’amafi, kandi umwigishe we
n’umuryango we ko abagore batwite
bagomba kurya birenze ibisanzwe
mu nyungu zabo n’iz’abana babo
bagikura. Ugomba kandi kwibutsa
abagore bose batwite kujya ku kigo
nderabuzima muri gahunda ihoraho yo
kwisuzumisha mbere yo kubyara. Igihe
cyo kwisuzumisha mbere yo kubyara,
umuganga asuzuma ko umubyeyi nta
kibazo cyo kubura amaraso afite.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 18
Kubura amaraso
Kubura amaraso
incuti mu bu zima
Ibiribwa birimo feri
Inyongera ya feri
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 19
Kutabona neza nijoro
Kutabona neza nijoro
Kutabona neza
nijoro
incuti mu buzima
ibiribwa bikize kuri Vitamini a
inyongera ya Vitamini a
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 21
Kutabona neza nijoro bisobanura iki?
• Iyo umuntu adashobora kubona nijoro
cyangwa ahantu hari urumuri ruke
ubusanzwe yagombye kubona
Kutabona neza nijoro biterwa n’iki?
• Kubura vitamini A mu biribwa ku buryo
bukabije
Ni ba nde bafite ibyago byo kutabona nijoro
kurusha abandi?
• Abana bafite munsi y’imyaka 5 bashobora
kugira iki kibazo kubera ko amaso yabo
aba agikura, biryo bakaba bakeneye
vitamini A kurusha abantu bakuru kugira
ngo bagire amaso abona neza.
• Abagore batwite bakenera Vitamini A
nyinshi kugira ngo yunganire ifunguro
ryabo ubwabo n’iry’abana babo bakeneye
gukura. Iyo batabonye vitamini ihagije,
bo cyangwa abana babo bashobora
kurwara.
Ni ibihe bimenyetso byo kutabona neza nijoro?
bantu bazima. Bishatse kuvuga
ko amaso ye aba atabasha kubona
mu mwijima, ubusanzwe adufasha
kuvangura amasura n’ibintu.
• Iyo kutabona neza nijoro bitavuwe
bishobora gutera ubuhumyi bwa
burundu.
Ukora iki iyo umenye ko umuntu afite ikibazo
cyo kutabona neza nijoro?
• Mwohereze ku kigo nderabuzima ako
kanya aho azahabwa inyongera ya
Vitamini A ku buntu.
• Igisha abaturage ibirebana no kutabona
neza nijoro n’uburyo babyirinda, barya
amafunguro akungahaye kuri Vitamin
A nk’amacunga, imbuto n’imboga
(karoti, imyungu, amapapayi) n’inyama
y’umwijima.
• Igisha ababyeyi uko bagomba guhora
baha abana bafite munsi y’imyaka
5 inyongera ya Vitamini A nk’uko
biteganywa ku mafishi yabo y’ikingira.
• Umuntu utabona neza nijoro ashobora
kugonga ibintu kubera ko ataba abasha
kureba mu mwijima kimwe n’abandi
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 20
Kutabona neza nijoro
Kutabona neza
nijoro
incuti mu bu zima
Ibiribwa bikize kuri Vitamini A
Inyongera ya Vitamini A
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 21
Umwingo no Kubura Iyodi
umwingo no Kubura iyodi
umwingo
incuti mu buzima
inyongera ya iyodi
Umwingo ni iki?
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 23
• Umwingo ni inyonjo cyangwa ikibyimba
kiburungushuye kiza mu ijosi
Umwingo uterwa n’iki?
• Imyakura yo mu ijosi irabyimba cyane
kubera ko umuntu atarya ibiribwa byinshi
birimo Iyodi, urugero nk’umunyu wa iyodi
ubwawo, imboga zeze ku butaka burimo
iyodi, ibyera mu mazi, amagi n’ibikomoka
ku matungo. Ubugari bw’ imyumbati
bwa buri gihe na bwo bushobora gutera
umwingo kubera ko imyumbati ibuza
umubiri gukoresha Iyodi.
Ni ba nde bafite ibyago byo kurwara umwingo
kurusha abandi?
• Abana bafite munsi y’imyaka 15 hamwe
n’abagore bageze mu kigero cyo kubyara
(imyaka 15–45) ni bo bakunze kurwara
umwingo ku buryo bw’umwihariko. Mu
miryango imwe, abana n’abagore bahabwa
ibiribwa bitarimo Iyodi, noneho ibiribwa
bifite Iyodi (amagi, umunyu n’ibikomoka
ku matungo) bikabikirwa abagabo. Ibyo
bishobora gutera ingorane zikomeye cyane.
incuti mu bu zima
Ni gute kubura Iyodi bishobora kuzahaza
abana?
• Abana bafite ikibazo cyo kubura Iyodi
mu mubiri bashobora kugira ibibazo
bihoraho mu mikurire y’ubwenge bwabo.
• Iyo umugore utwite afite ikibazo
cy’ibura rya Iyodi mu mubiri, ubwonko
bw’umwana atwite bushobora kwangirika
burundu cyangwa uwo mwana akagira
ibibazo mu mikurire y’ubwenge bwe.
Ibi bisobanura ko ubwonko bw’umwana
budakura uko bikwiye. Umwana uhorana
ibibazo by’imikurire y’ubwonko ashobora
kutabasha kuvuga cyangwa ntakore
imirimo neza. Uwo mwana ashobora
kutabasha kwiga gusoma cyangwa
kwiyambika cyangwa kwigaburira.
Wakora iki umenye ko umuntu arwaye
umwingo?
• Mwohereze ku kigo nderabuzima ako
kanya aho azahabwa inyongera ya iyodi
ku buntu.
• Igisha abaturage akamaro ko kurya
ibiribwa bikize kuri iyodi nk’umunyu wa
iyodi ubwawo, imboga zeze ku butaka
bufite iyodi, amafi, amagi n’amata.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 22
Umwingo no Kubura Iyodi
Umwingo
incuti mu bu zima
Inyongera ya iyodi
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 23
Ibyiciro byo gupima MUAC
ibyiciro byo gupima muac
1.Shakisha umwenge w’agashumi
gapima MUAC.
1. Shakisha umwenge
w’agashumi ko ko gupima
muac.
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
2. Shyira umwenge ku rutugu
rw’ibumoso rw’umwana,
amabara y’agashumi areba ku
nkorora y’umwana.
2.Shyira umwenge ku rutugu rw’ibumoso
rw’umwana, amabara y’agashumi
areba ku nkorora y’umwana.
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 25
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 24
Ibyiciro byo gupima MUAC
1.Shakisha umwenge
w’Agashumi ko ko gupima
MUAC.
incuti mu bu zima
2.Shyira umwenge ku rutugu
rw’ibumoso rw’umwana,
amabara y’agashumi areba ku
nkorora y’umwana.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 25
Ibyiciro byo gupima MUAC
ibyiciro byo gupima muac
3.Pima umwanya uri hagati y’umwenge
n’inkokora y’umwana.
3. Pima umwanya uri hagati
y’umwenge n’inkokora
y’umwana.
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
4. Shakisha hagati na hagati
y’urutugu n’inkokora. aho
hagati ni ho uza gupimira
muac.
4.Shakisha hagati na hagati y’urutugu
n’inkokora. Aho hagati ni ho uza
gupimira MUAC.
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 27
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 26
Ibyiciro byo gupima MUAC
3.Pima umwanya uri hagati
y’umwenge n’inkokora
y’umwana.
incuti mu bu zima
4.Shakisha hagati na hagati
y’urutugu n’inkokora. Aho
hagati ni ho uza gupimira
MUAC.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 27
Ibyiciro byo gupima MUAC
ibyiciro byo gupima muac
5.Shyiraho agashumi gapima MUAC
ukazengurukije akaboko k’umwana
hagati na hagati y’urutugu n’inkokora.
5. Shyiraho agashumi gapima
muac ukazengurukije
akaboko k’umwana
hagati na hagati y’urutugu
n’inkokora.
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
6. Seseka agace ko hasi mu
mwenge w’agashumi.
6.Seseka agace ko hasi mu mwenge
w’agashumi.
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 29
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 28
Ibyiciro byo gupima MUAC
5.Shyiraho agashumi gapima
MUAC ukazengurukije
akaboko k’umwana
hagati na hagati y’urutugu
n’inkokora.
incuti mu bu zima
6.Seseka agace ko hasi mu
mwenge w’agashumi.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 29
Ibyiciro byo gupima MUAC
ibyiciro byo gupima muac
Umutuku
Icyatsi kibisi
Umuhondo
7. ibara/sentimetero ubona
mu mwenge ni cyo
gipimo cya muac, kikaba
cyerekana uko imirire
y’umwana ihagaze.
incuti mu buzima
ibiva mu gupima muac
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 31
7.Ibara/sentimetero ubona mu mwenge
ni cyo gipimo cya MUAC, kikaba
cyerekana uko imirire y’umwana
ihagaze.
Iyo MUAC yerekanye umutuku (sentimetero
5.5–11) = umwana agomba guhita yoherezwa
ku kigo nderabuzima ako kanya.
Iyo ari umuhondo (sentimetero 11–12.5) =
imirire y’umwana iba igomba gukurikiranwa
kandi umuryango ukigishwa uburyo bwo
kumugaburira indyo yuzuye.
Iyo ibara ari icyatsi kibisi (sentimetero
12,5 cyangwa zirenga) = umwana aba
afite ubuzima bwiza. Umuryango ugomba
gushimirwa no gukomeza ishyaka ryo
kugaburira umwana neza.
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 30
Ibyiciro byo gupima MUAC
Umutuku
Icyatsi kibisi
Umuhondo
7.Ibara/sentimetero ubona
mu mwenge ni cyo
gipimo cya MUAC, kikaba
cyerekana uko imirire
y’umwana ihagaze.
incuti mu bu zima
Ibiva mu gupima MUAC
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 31
Kubyimbagana kubera imirire mibi
Kubyimbagana bigararaga ku birenge by’umwana, ku bice byo
hepfo by’amaguru, ku maboko, mu maso, rimwe na rimwe no
ku mubiri wose. Kubyimbagana bishobora guterwa n’ibintu
byinshi, ariko iyo bigaragara ku birenge byombi by’umwana,
akenshi biba biterwa n’imirire mibi, by’umwihariko kubura
intungamubiri za poroteyini. Akenshi kubyimbagana bikunze
kujyana na bwaki ibyimbisha. Iyo ujombye urutoki mu gice
cy’akaguru kabyimbaganye, ikimenyetso cy’urwo rutoki
akenshi gikomeza kugaragara. Ibyo byitwa kubyimbagana.
Kubyimbagana kubera imirire mibi
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 33
Kubyimbagana bishobora guterwa n’ibintu byinshi. Nyamara
kandi, iyo umwana atababara iyo ukoze ahabyimbye ku
kaguru, akenshi icyo aba ari ikimenyetso cyo kubyimbagana
guterwa n’imirire mibi. Iyo umwana ababara, uko
kubyimbagana gushobora kuba kwatewe n’indi mpamvu. Uwo
mwana agomba koherezwa ku kigo nderabuzima.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 32
Kubyimbagana kubera imirire mibi
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 33
Ifishi yo Gukurikirana Imyaka
n’Ibiro by’Umwana
Iyi fishi ikoreshwa mu kuzuza amakuru
arebana n’imikurire y’umwana uko igihe
kigenda. Ayo makuru yandikwa ku mafishi
ni imyaka n’ibiro.
ifishi yo Gukurikirana imyaka n’ibiro by’umwana
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 35
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 34
Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 35
Kugaburira abana Plumpy’nut
Kugaburira abana Plumpy’nut
Plumpy’nut ni ikiribwa ikaba n’umuti.
Ihabwa abana bafite imirire mibi ikabije.
Nta bwo bagomba kuyisangira n’undi
muntu uwo ari we wese.
Plumpy’nut ni ikiribwa
n’umuti ku bana bafite
imirire mibi gusa.
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
Karaba intoki no mu maso mbere
yo kugaburira umwana Plumpy’nut.
bika Plumpy’nut ipfundikiye.
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 37
Urera umwana agomba gukaraba intoki
ndetse agakarabya n’umwana intoki no
mu maso akoresheje amazi meza n’isabune
mbere yo kumugaburira Plumpy’nut. Urera
umwana agomba kugirira isuku ibiribwa
byose akabipfundikira kugira ngo abirinde
isazi.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 36
Kugaburira abana Plumpy’nut
Plumpy’nut ni ikiribwa
n’umuti ku bana bafite
imirire mibi gusa.
incuti mu bu zima
Karaba intoki no mu maso mbere
yo kugaburira umwana Plumpy’nut.
Bika Plumpy’nut ipfundikiye.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 37
Kugaburira abana Plumpy’nut
Kugaburira abana Plumpy’nut
Gaburira umwana ibipimo
bito bito bya Plumpy’nut
incuro nyinshi ku munsi
(kugeza ku ncuro 8).
incuti mu buzima
Kirazira kuvanga Plumpy’nut n’amazi.
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 39
Abana bafite imirire mibi rimwe na
rimwe ntibakunda kurya. Urera umwana
akwiye kumuha Plumpy’nut nke maze
akamushishikariza kurya ( kugeza ku
ncuro 8 ku munsi) Plumpy’nut ni ryo
funguro ryonyine umwana akeneye igihe
ari gufata imiti.
KIRAZIRA kuvanga Plumpy’nut n’amazi
(cyangwa ibindi binyobwa) mbere yo
kuyigaburira umwana.
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 38
Kugaburira abana Plumpy’nut
Gaburira umwana ibipimo
bito bito bya Plumpy’nut
incuro nyinshi ku munsi
(kugeza ku ncuro 8).
incuti mu bu zima
Kirazira kuvanga Plumpy’nut n’amazi.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 39
Kugaburira abana Plumpy’nut
Kugaburira abana Plumpy’nut
abana bato bagomba konka
nyuma bagahabwa Plumpy’nut.
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
Ha umwana amata cyangwa amazi meza igihe ari
kurya Plumpy’nut.
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 41
Abana bato cyane (bafite munsi y’imyaka 2)
bagomba gukomeza konka igihe bavuzwa
Plumpy’nut. Bagomba kubanza konka,
nyuma bakagaburirwa Plumpy’nut (mbere
y’uko bahabwa ibindi biribwa).
Urera umwana agomba kumuha amata
cyangwa amazi meza nyuma y’uko
amutamitse ikiyiko cya Plumpy’nut. Ibi
byorohereza umwana kurya byinshi.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 40
Kugaburira abana Plumpy’nut
Abana bato bagomba konka
nyuma bagahabwa Plumpy’nut.
incuti mu bu zima
Ha umwana amata cyangwa amazi meza igihe ari
kurya Plumpy’nut.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 41
Kugaburira abana Plumpy’nut
Kugaburira abana Plumpy’nut
Gaburira umwana Plumpy’nut
n’igihe arwaye impiswi.
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
umwana urwaye agomba gufubikwa
bihagije.
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 43
Igihe umwana arwaye impiswi, umurera
ntagomba guhagarika kumugaburira. Iyo
umwana yonka, umurera agomba kongera
incuro zo kumwonsa iyo afashwe n’impiswi.
Nyuma yo kugaburira Plumpy’nut umwana
urwaye impiswi, umurera agomba kumuha
amazi meza (atetse) menshi kurusha
ubusanzwe. Iyo umwana akomeje kugira
inzara nyuma yo kurya Plumpy’nut,
umurera ashobora kumugaburira ibindi
biribwa.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 42
Kugaburira abana Plumpy’nut
Gaburira umwana Plumpy’nut
n’igihe arwaye impiswi.
incuti mu bu zima
Umwana urwaye agomba gufubikwa
bihagije.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 43
Gahunda y’Ubufasha (POSER)
Gahunda y’ubufasha (POSER)
incuti mu buzima
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 45
Abantu bose bafite uburenganzira ku
buzima bwiza n’imibereho myiza. Ibi ni
uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Iyo
imiryango yazahajwe n’ibibazo by’imirire
mibi, ubwandu bwa SIDA cyangwa ibindi
bibazo biterwa n’ubukene, Gahunda
y’Ubufasha (POSER) ishobora kubafasha.
Gahunda y’Ubufasha (POSER) igize
igice cy’ingenzi mu bikorwa byacu byo
kugeza ku bantu ubuvuzi bushingiye ku
kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Nk’umujyanama w’ubuzima, ushobora
kwigisha imiryango ibirebana na Gahunda
y’Ubufasha (POSER) no kubohereza
ku kigo nderabuzima aho bashobora
kwigishwa ibirenzeho.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 44
Gahunda y’Ubufasha (POSER)
incuti mu bu zima
Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 45
Turagushimiye kuba witabiriye
aya mahugurwa!
Incuti mu buzima
version 1 Partners In Health
888 Commonwealth Avenue, 3rd Floor, Boston, MA 02215 • www.pih.org

Benzer belgeler

umurimo w`ibwirizabutumwa n`ubuvuzi

umurimo w`ibwirizabutumwa n`ubuvuzi umumaro cyane kuruta iyo tugura mu mangazini yarakorewe mu nganda. Ku baturiye imijyi, uwo mutobe wo mu nganda ntacyo wabamarira ku bw'isukari ibamo itabona uko ikoreshwa n’umubiri. Nta mirimo isab...

Detaylı

1 MATURİDİ VE ONUN ZAHİDLİK SEMBOLÜ

1 MATURİDİ VE ONUN ZAHİDLİK SEMBOLÜ Yahya az-Zandavisati-da xabar berur: “Kunlardan birida sultonlardan biri alMaturidi va Abu Ahmad al-Iyodini uyiga, evina taklif etur. Al-Maturidini taklif etmak vositasida ushbu a’yon kishilar ko‘z...

Detaylı

Izina - World Bank

Izina - World Bank Namwe rero twabasuye muri urwo rwego ; nimutwemerera muraduha ibitekerezo byanyu nta kutwishisha ; ibyo tuganira ni ibanga ry’ubushakashatsi, nta wundi tuzabibwira, usibye ko tuzakora raporo muri r...

Detaylı

Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016

Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016 Nk’uko nabivuze, umwana si ukumurebera mu muryango gusa, abarezi nabo, babana n’abana kenshi, bafite uruhare rukomeye mu myigire, ariko no mu gutoza imico myiza, abo bana n'uburere bwiza muri rusan...

Detaylı