urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge ruri i nyarugenge

Transkript

urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge ruri i nyarugenge
Ikiza ry’urubanza RCA0127/09/TGI/NYGE
Urupapuro rwa
-1-
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE
RUHABURANISHIRIZA
IMANZA
Z’IMBONEZAMUBANO,
RUHAKIRIJE MU RUHAME URUBANZA N° RCA0127/09/TGI/NYGE MU
RWEGO RW’UBUJURIRE NONE KUWA 30/11/2010 MU BURYO
BUKURIKIRA:
Haburana:
Semafara Antoinette mwene Semafara Leonidas na Mwanawe Eudosie, utuye
Gikondo, Akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.
na
Kayitankore Cyimana Thierry mwene Bisabinkumi na Kayitesi utuye mu
Mudugudu w’Abatarushwa, Rwezamenyo, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere
ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.
Ikiburanwa:Kutabana
RC0169/09/TB/NYMBO
by’agateganyo(kujuririra
urubanza
I. Imiterere y’urubanza
1. Semafara Antoinette na Kayitankore Cyimana Thierry ni umugore n’umugabo
babanaga mu buryo bukurikije amategeko ndetse n’Imana ikaba yaranabahaye
umugisha wo kubyarana abana babiri. Abo baburanyi bombi baburanye mu rukiko
rw’Ibanze, Semafara akaba yarasabye ubutane bw’agateganyo, abuhabwa ku
makosa yabo bombi, abana babyaranye bahabwa Kayitankore Cyimana Thierry.
2. Semafara Antoinette ntiyishimiye icyo cyemezo cy’Ururkiko rw’Ibanze,
ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu mpamvu yashingiyeho
ajurira, avuga ko urukiko rutagombaga kubatandukanya ku makosa yabo bombi
kubera ko we nta kosa na rimwe yakoreye umugabo we, ko Cyimana rero
yiyemereye mu iburanisha ko ahoza ku nkeke umugore we kandi ko yanabisabiye
imbabazi, yakomeje avuga ko asaba guhabwa indezo y’abana kubera ko ngo
nubwo urukiko rwategetse ko Kayitankore Cyimana abahabwa ngo yabikuyeho
abashyira nyina abamusangisha kwa mukuru we, ubu ngo abo bana babana na
nyira ngo ari nayo mpamvu yari yatanze ikirego cyihutirwa gisaba indezo ya
150.000frs yagenewe n’Urukiko.
3.Kayitankore Cyimana Thierry avuga ko Semafara atigeze ahakana ko ari
umusinzi mu iburanisha ryo mu Rukiko rw’Ibanze, bityo ko ariyo mpamvu
Ikiza ry’urubanza RCA0127/09/TGI/NYGE
Urupapuro rwa
-2-
babatanyije ku makosa yabo bombi, abana bo ngo ni nyina wabatwaye, yanzuye
avuga ko atanga ibitunga abana, bityo ngo akaba asanga akwiriye gusubizwa abana
yari yahawe n’Ururkiko ndetse ko n’indezo za 150,000frw nta shingiro ryazo.
II. Isesengura ry’ibibazo bigize urubanza
a)Impamvu y’ubutane bw’agateganyo(séparation de corps).
4.Semafara Antoinette yajuriye avuga ko urukiko rwemeje ubutane ku makosa
yabo bombi, ko nawe ari umusinzi nyamara kandi ngo ntacyo rushingiyeho,
uregwa Kayitankore we yavuze ko Semafara atigeze ahakana ko ari umusinzi,
bityo ko ari nayo mpamvu urukiko rwemeje ko batana ku makosa yabo bombi.
Rurasanga ingingo ya mbere y’ubujurire ya Semafara ifite ishingiro kubera ko nta
kimenyetso icyo aricyo cyose urukiko rw’Ibanze rwashingiyeho rwemeza ko
Semafara afite ingeso y’ubusinzi. Kuvuga rero ko mu iburanisha ryo mu rukiko
rwibanze atigeze ahakana ko ari umusinzi ni ukumubeshyera(c’est une affirmation
gratuite) kubera ko ku rupapuro rwa 2 rw’iburanisha muri procédure ya tentative
de conciliation yahakanye ko atari umusinzi, ku itariki ya 07/05/2009 mu
iburanisha mu mizi y’urubanza ku rwego rwa mbere yemera ko anywa inzoga
ariko kandi ko anywa nkeya ashoboye, ibyo kuvuga rero ko ari umusinzi nta
kimenyetso na kimwe cyashingiweho byemezwa n’urukiko rw’ibanze kubera ko
abanywa ku nzoga bose atari abasinzi(kunywa ku nzoga ntibisobanura ko umuntu
ahita aba umusinzi);
b)Ikibazo cy’indezo z’abana n’umubyeyi ugomba kubahabwa
5. Ingingo y’110 y’itegeko n° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye
ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko ukwiyemerera mu rubanza
ari amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo
yemera kandi ko ayo magambo atsindisha uwayavuze. Mu iburanisha ry’uru
rubanza, Semafara Antoinette yagaragaje ko nubwo bwose Kayitankore yahawe
kurera abana, ko atabarera ahubwo ko yabamuzaniye, bityo aboneraho gusaba
indezo yabo, ibyo ntabwo Kayitankore yigeze abihakana, ahubwo yemereye mu
rukiko ko abo bana babana na nyina , uko kwemera rero ko abana basigaye
bibanira na nyina ni ikimenyetso gituma atsindwa n’urubanza, ari nayo mpamvu
indezo asabwa agomba kuyitanga. Kuvuga rero ko yabatwaye ku gahato nta
shingiro ryabyo kubera ko nta kimenyetso abigaragariza, ikindi ntaho yigeze
abiregera ku buryo urukiko rwakwemeza koko ko yabatwaye ku gahato cyangwa
se abashimuse.
Ikiza ry’urubanza RCA0127/09/TGI/NYGE
Urupapuro rwa
-3-
6. Nyuma yo kubona ko kurera abana bimuremereye, Semafara Antoinette yatanze
ikirego cyihutirwa asaba indezo z’abana mu gihe yari agitegereje ko uru rubanza
ruburanishwa mu mizi, ibyo bigaragazwa n’urubanza RC0569/09/TGI/NYGE
rwaciwe ku itariki ya 29/10/2009 n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Rurasanga ruriya rubanza narwo ari ikimenyetso cy’uko nubwo bwose
Kayitankore yahawe ishingano yo kurera abana, yo kubana nabo, atigeze
ayubahiriza kubera ko bigaragara ko abana babana na nyina, bityo akaba ariyo
mpamvu nyina agomba kubahabwa nkuko yabyifuje ndetse bakanagenerwa indezo
nkuko yari yayisabye mu kirego cyihutirwa.
III. Icyemezo cy’Urukiko
7. Rwemeje ko ubujurire bwa Semafara Antoinette bufite ishingiro.
8. Rwemeje ko Semafara Antoinette na Kayitankore Cyimana Thierry batana
by’agateganyo ku makosa ya Kayitankore Cyimana Thierry wenyine.
9. Rwemeje ko urubanza rwajuririwe (RC0169/09/TB/NYMBO ruhindutse gusa
kuri bimwe. Ibyerekeranye n’impamvu y’ubutane, umubyeyi ugomba guhabwa
abana n’indezo bagenewe.
10. Rutegetse ko abana babyaranye ko ari babiri bahabwa nyina akaba ariwe ubana
nabo, Kayitankore Cyimana Thierry akaba ategetswe kujya atanga indezo ingana
na 150,000frw ku kwezi yo kurera abana be.
11. Rutegetse ko icyemezo cy’agateganyo n° RC0569/09/TGI/NYGE cyari
cyafashwe muri uru banza kivanyweho n’uru rubamza;
12. Rutegetse Kayitankore Cyimana Thierry kwishyura amagarama y’uru rubanza
angana na 16,350frw.
Ni uko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame none ku itariki ya
30/11/2010.
(Sé)
HABINSHUTI Charles
Umwanditsi
(Sé)
GAHIMA Innocent
Umucamanza
Ikiza ry’urubanza RCA0127/09/TGI/NYGE
Urupapuro rwa
-4-

Benzer belgeler

URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli URUPAPURO RWA MBERE

URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli URUPAPURO RWA MBERE 7. Rwemeje ko ikirego rwagejejweho n’ubushinjacyaha cya kwakirwa kuko cyaje mu buryo bwemewe na mategeko , gisuzumwe rusanga gifite shingiro mu ngingo zacyo zose ; 8. Rwemeje ko UWASE Claudine aham...

Detaylı

Rigobert MP - World Bank

Rigobert MP - World Bank Digitally signed by Rigobert MP DN: cn=Rigobert MP, c=RW, o=MOH, ou=CAAC, [email protected] Date: 2007.09.19 11:01:39

Detaylı