URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli URUPAPURO RWA MBERE

Transkript

URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli URUPAPURO RWA MBERE
URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli
URUPAPURO RWA MBERE
URUKIKO RW’ISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE KU
KICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA MU RWEGO RWA MBERE IMANZA
Z’INSHINJABYAHA RUHAKIRIJE URUBANZA RP 4410/05/TP/Kgli NONE KU
WA 08/06/2009 MU BURYO BUKURIKIRA :
ABABURANYI
UBUSHINJACYAHA buhagarariwe n’umushinjacyaha BATAMURIZA Alice ,
UREGWA:- UWASE Claudine wavutse 1977 mwene MUNYENSANGA Alexis na
NYIRABAGOYI ubarizwa Konombe - MVK , udafite aho abarizwa hazwi n’ingaragu
ntarafungwa bizwi n’amategeko .
ICYAHA ASHINJWA: - Gukora no gukoresha inyandiko mpimbano art 202 CPL II
I IMITERERE Y’URUBANZA
1.Kuba ali kw’itariki ya 03/09/2005 UWASE Claudine yarakoresheje impapuro ebyiri
mpimbano iyo kw’itariki ya 03/09/05 niya 13/09/05 , icyaha giteganywa kandi kigahanishwa
n’ingingo ya 202 CPL II.
2. Mu ibaruwa yo kuwa 06/12/2005 umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge
yohereje mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye R.M.P 03692/S1/05/NGR/MSM
ubushinjacyaha bukurikiranyemo UWASE Claudine icyaha cyo Guhimba no gukoresha
inyandiko mpimbano , Dosiye igeze mu rukiko yanditswe mu gitabo cy’imanza uwo munsi
ihabwa nomero RP 4410/05/TP/Kgli ;
II. IMIGENDEKERE Y’URUBANZA
3. Itegeko rya perezida rishiraho umunsi w’iburanisha ry’urubanza kuwa 26/02/2009
ntirwaburanishwa , rusubikwa ku mpamvu umuburanyi yari afite umwirondoro utuzuye
ahamagazwa hatazwi kuri 26/02/2009 kugirango aburanishwe kuwa 13/05/2009 ;
4. Uwo munsi ubushinjacyaha buhagarariwe na BATAMURIZA Alice bwitabye , UWASE
Claudine ntiyitabye urukiko rufata icyemezo cyo kuburanisha adahari kubera ko
yahamagajwe mu buryo bwemewe n’amategeko ;
5. Umushinjacyaha yahawe ijambo kugirango asobanure imikorere y’icyaha agaragaze
n’ibimenyetso ashingiraho atange n’icyifuzo cye , avuga ko ubushinjacyaha bukurikiranyeho
UWASE Claudine icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’ubufatanyacyaha
mukuyikora , ibimenyetso n’uko nyuma y’uko yahawe repos médical atarigeze y’ivuza kandi
atarigeze arwara , iyo nyandiko mpimbano yemera ko yayihawe na Vital ZIMARIMBEHO
yanditse ho ko yakozwe na Docteur Troubleyn Joris Bart ndetse kuri C5 uyu Docteur yemeza
ko iki cyemezo Atari we wacyanditse , bukaba busanga iki cyemezo cyari igihimbano kuko
URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli
URUPAPURO RWA KABIRI
Docteur agihakana , kandi n’uregwa avuga ko yagihawe na Vital , iyo certificat Medical
Administratif UWASE Claudine ntabwo yayihawe rimwe kuko yagiye ajya ku valida
amatariki , bigaragara ko uregwa atakoresheje inyandiko mpimbano rimwe gusa bukaba
bumusabira gufungwa imyaka icumi agatanga amagarama y’urubanza , uregera indishyi
akaziregera ;
IV. UKO RUKIKO RUBIBONA
6. Ingingo ya 202, z’ Igitabo cya Kabili cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko
azahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kw’icumi n’ihazabu ya mafranga
atarenga ibihumbi ijana , uzaba yahimbye inyandiko , ali ugushiraho sinyatire itariyo , ali mu
kwonona inyandiko cyangwa amasinye ali mw’isimbuza ry’abantu abandi , ali mu mihimbire
ya masezerano , y’imiterere y’ingingo , y’igitegetswe gukorwa mu masezerano cyangwa
icyarangiye cyangwa ali kwongera ibindi mu byo abantu barangije kwemeranya , ali
ukwongera cyangwa guhindura ingingo z’amasezerano , imvugo cyangwa ibikorwa , ibyo
byali bigamije gusuzuma no guhamya , UWASE Claudine icyaha ashinjwa kimuhama cyane
cyane ko yahibye certificate ya repos medical , abikora inshuro ebyiri , kandi nawe
arabyemera asobanura n’impamvu yazikoraga , nizo certificate zarafashwe , ibyo bikaba ari
ibimenyetso bigaragara ko icyaha UWASE Claudine ashinjwa kimuhama , akaba agomba
kugihanirwa akaba yahanishwa igifungo cy’imyaka itanu 5 n’ihazabu ya mafaranga ibihumbi
40.000 frw ;
V. ICYEMEZO CY’URUKIKO
7. Rwemeje ko ikirego rwagejejweho n’ubushinjacyaha cya kwakirwa kuko cyaje mu buryo
bwemewe na mategeko , gisuzumwe rusanga gifite shingiro mu ngingo zacyo zose ;
8. Rwemeje ko UWASE Claudine ahamwe n’icyaha ashinjwa cyo gukora no gukoresha
inyandiko mpimbano , akaba agomba kugihanirwa ahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu 5
n’ihazabu ya mafaranga ibihumbi 40.000 frw ;
9. Rutegetse ko UWASE Claudine yafungwa mu gihe cy’imyaka itanu 5 , agatanga n’ihazabu
ya mafaranga ibihumbi 40.000 frw ;
10. Rutegetse ko UWASE Claudine atanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 5.150
frw mu gihe giteganyijwe n’amategeko ;
Uru rubanza rutasomwe kuwa 04/06/09 kubera umucamanza yari mu iburanisha riratinda .
Rukijijwe rutyo kandi rusomewe mu ruhame none kuwa 08/06/2009 mu rukiko
Rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rugizwe na UWIZEYE F. Nadine, umucamanza afashijwe
na BIZARYABANDI Alexis , umwanditsi.
UMUCAMANZA
UMWANDITSI
UWIZEYE F. Nadine
BIZARYABANDI Alexis

Benzer belgeler

urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge ruri i nyarugenge

urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge ruri i nyarugenge babanaga mu buryo bukurikije amategeko ndetse n’Imana ikaba yaranabahaye umugisha wo kubyarana abana babiri. Abo baburanyi bombi baburanye mu rukiko rw’Ibanze, Semafara akaba yarasabye ubutane bw’a...

Detaylı

Umutwe wa 2

Umutwe wa 2 Ishuri ry’icyumweru ry’abana ni imwe mu nkingi zikomeye ivugabutumwa mu matorero rigomba kwitaho by’umwihariko. Kugirango iryo vugabutumwa mu bana rikorwe neza, ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu g...

Detaylı

the list of international students who have gained right to register for

the list of international students who have gained right to register for  The candidate student should have the first class health certificate given by the health centers authorized by Civil Aviation Head Office and he must submit the health certificate with the statem...

Detaylı

the list of international students who have gained right to register for

the list of international students who have gained right to register for  The candidate student should have the first class health certificate given by the health centers authorized by Civil Aviation Head Office and he must submit the health certificate AUTHORIZED HOSP...

Detaylı